Abantu 22 bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biganjemo abari abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, batahutse mu Rwanda, bakirwa, bahita boherezwa mu kigo cya Mutobo kugira ngo bahabwe amahugurwa azabafasha kuba mu muryango mugari.
Aba bantu 22 bakiriwe n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC, usanzwe unyuraho abatahutse bava mu mashyamba ya kiriya Gihugu.
U Rwanda rwakiriye aba bantu, rubashyikirijwe n’Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC MONUSCO.
Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, agize ati “twakiriye abaturage baturutse mu mashyamba 22, harimo abari abasirikare cumi na batanu n’abaturage b’abasivili bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro barindwi n’abana batanu.”
Nyirahabineza Valerie yavuze ko aba bahoze ari abarwanyi bahita boherezwa mu Kigo cya Mutobo kugira ngo bahabwe amahugurwa arimo n’indangagaciro bizabafasha kwisanga mu muryango mugari w’Abaturarwanda.
Avuga ko abahabwa aya mahugurwa, ari abaje kubushake bwabo, aho bamara amezi atatu bahabwa ayo mahugurwa azabafasha kugira icyo bakora igihe bazaba bari hanze.
Ati “Tubasezerera bagasubira mu miryango bakomokamo nyuma yo kubakorera isuzuma dufatanyije n’inzego nyinshi zidufasha kubahugura rikagaragaza ko imyitwarire yabo yahindutse.”
Avuga kandi ko uretse aya mahugurwa, banahabwa ubudasha bunyuranye burimo ubuvuzi, ibyo kurya, gucumbikikirwa, ibyo kwambara n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Ati “kandi abagore, abana, abasaza ndetse n’abamugaye bahabwa ubufasha bujyanye n’ibyo bakeneye by’ibanze.”
Aba bavuye mu mashyamba ya DRC, basabwe kandi guhamagarira bagenzi babo basizeyo gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro, ntibakomeze kumva ubutumwa buyobye bahabwa n’abayobozi ba FDLR bababuza gutahuka.
RADIOTV10








