Polisi y’u Rwanda yafunze abantu 15 bagiye kureba umukino wahuje APR FC na Rayon Sports bazira uburiganya mu kugaragaza ko bipimishije COVID-19, kuko bahimbye ubutumwa bugaragaza ko bipimishije nyamara batarabikoze.
Ubu kujya mu bikorwa bimwe na bimwe nk’ibitaramo, inama ndetse n’imikino, bagomba kugaragaa ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 nibura mu masaha 72 kandi bagasanga ari bazima.
Aba bitabira ibi bikorwa, bagaragaza ko bipimishije berekana ubutumwa bugufi bwoherezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC iyo ibisubizo by’umuntu bibonetse.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abantu bitabira ibikorwa binyuranye nk’imikino ndetse n’ibitaramo, bakagaragaza ubutumwa butari impamo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko no ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports hari abakoze ariya makosa ndetse ko hamaze gufatwa 15.
CP John Bosco Kabera avuga ko uretse kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo ko biriya bakoze binagize ibyaha.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagize ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”
Yavuze kandi ko n’abategura biriya bikorwa byitabirwa n’abantu bagomba kubanza kugaragaza ko bipimishije COVID-19 na bo bazaryozwa kuba hari ababyitabira bakoresheje ubutumwa bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19.
RADIOTV10