Abanya-Ethiopia 82 bafungiye muri Mozambique nyuma yo gufatwa binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe bo bari bahunze inzara iri kuvuza ubuhaha mu Gihugu cyabo, ubwo berecyezaga muri Afurika y’Epfo banyuze muri iki Gihugu bafatiwemo.
Guverinoma ya Mozambique yavuze ko aba Banya-Ethiopia bafatiwe mu Ntara ya Manica bashaka kwinjira muri Afurika y’Epfo na bwo mu buryo bunyuranije n’amategeko nk’uko bari babikoze binjira Mozambique.
Aba baturage barahunga inzara iri guca ibintu mu Gihugu cyabo cya Ethiopia kinugarijwe n’amakimbirane n’ubukungu butifashe neza.
Mu ntara ya Tigray, habarwa abantu bagera kuri 225 bamaze guhitanwa n’inzara kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize. Habarurwa miliyoni zirenga 20 zikeneye ubutabazi bw’ibyo kurya muri iki Gihugu hose.
Nubwo inzara iri kubica bigacika muri Ethiopia, Guvernema y’iki Gihugu yo ihakana ko hari inzara idasanzwe, ikavuga ko abafite ikibazo barimo gufashwa.
Ni mu gihe bamwe mu baganga hirya no hino mu Gihugu bavuga ko imbaraga zabo zo kwita ku barwayi hari aho zigarukira kuko nta bundi bufasha babaha burenze ku miti, bakavuga ko bavura indwara ariko batavura inzara bityo hakenewe izindi mbaraga z’ibyo kurya cyane cyane mu Ntara ya Amhara na Tigray.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10