Sunday, September 8, 2024

Abanyacyubahiro bakomeje gushimira Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi banyuranye bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, wavuze, bishimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere ye; ndetse n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI wamushimiye.

Kuva hatangazwa amajwi y’iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, abayobozi banyuranye biganjemo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda bamutoye kuri 99,15%.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yiyongereye mu bandi Bakuru b’Ibihugu bashimiye Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa bwe, Museveni yagize ati “Nyakubahwa Paul Kagame ndagushimira wowe n’Umuryango RPF ku ntsinzi mwagize mu matora yo mu Rwanda.”

Museveni yakomeje agira ati “Kuba wongeye gutorwa, ni ikimenyetso cy’icyizere n’ishema Abanyarwanda bafitiye imiyoborere yawe.”
yavuze kandi ko Igihugu cye cya Uganda gihora kizirikana ubucuti gifitanye n’u Rwanda, bisangiye gutahiriza umugozi umwe mu mahoro n’uburumbuke.

Perezida Museveni yasoje ubutumwa bwe agira ati “Nieguye gukomeza gukorana nawe mu nyungu z’Ibihugu byacu ndetse no mu nyungu z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Umwami wa Maroc, Mohammed VI na we yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kongera kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda bongeye kuhundagazaho amajwi, bakamutorera kongera kubayobora mu rugendo basanzwe barimo rw’iterambere n’uburumbuke.

Yizeje Perezida Kagame ko yiteguye gukomeza gutsimbataza umubano usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi (Maroc n’u Rwanda) urangwa n’ubuvandimwe no gufatanya.

Perezida Kagame na Museveni
Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts