Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatumiye abawutuye bose mu birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora Abanyarwanda ku majwi 99,18%.
Ubu butumire bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, habura iminsi micye ngo uyu muhango ube.
Ubu butumire bugira buti “Banyakigali, mutumiwe mu birori by’umuhango wo Kurahira kwa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibi birori bizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ubu butumire busoza buvuga ko imiryango ya Sitade Amahoro izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ku buryo abazitabira ibi birori bazaba batangiye kwinjira.
Umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, kandi utegerejwemo abandi banyacyubahiro biganjemo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazaturuka mu Bihugu binyuranye.
Bamwe mu bamaze kwemeza ko bazitabira ibi birori, barimo Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina; ndetse n’uw’Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan.
Perezida Paul Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma y’iminsi 27 Abanyarwanda bongeye kumuhundagazaho amajwi bakamutora ku 99,18% mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.
RADIOTV10