Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyamadini bagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo ku ngamba ziherutse gufatirwa insengero

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyamadini bagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo ku ngamba ziherutse gufatirwa insengero
Share on FacebookShare on Twitter

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya akaba ari na Visi Perezida wa Kabiri w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, yasabye Perezida Paul Kagame, ko inzego ziherutse gukorera insengero igenzura rigasiga hari izifunzwe kuko zitujuje ibisabwa, zakongera zikarikora kugira ngo izabyujuje zikomorerwe, bityo n’abanyamadini bazabone uko bazizihiza iminsi mikuru iteganyijwe.

Sheikh Mussa Sindayigaya yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 mu kiganiro Umukuru w’u Rwanda yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu ukuriye Idini ya Islam mu Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw’u Rwanda, byumwihariko Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare yagize guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, binagira uruhare mu myemerere.

Mufti w’u Rwanda yavuze ko abanyamadini na bo biteguye gukomeza gusigasira ubu bumwe bw’Abanyarwanda babinyujije mu nyigisho batanga kugira ngo ibyabaye mu Rwanda biterwe n’amacakubiri yari yarabibwe mu Banyarwanda, bitazongera ukundi.

Yaboneyeho gutanga icyifuzo gifitwe n’abanyamadini baherutse gukorerwa igenzura, ndetse zimwe mu nsengero n’amatorero amwe, bigafungwa, aho hari ibyafunzwe burundu, n’ibyasabwe kugira ibyo bikosora kugira ngo bikomorerwe, aho yavuze ko hari abamaze kuzuza ibyo bari barasabwe, bityo ko hakongera gukorwa irindi suzuma, ku buryo ababyujuje bafungurirwa.

Ati “Dore nyakubahwa hari n’iminsi mikuru, abasilamu turi mu gisibo baturebere iminsi isigaye tuyisengere mu misigiti, hanyuma no ku bandi bayoboke na bo bafite iminsi mikuru irimo Pasika.”

Mu nama ngarukamwaka y’Abayisilamu iherutse kuba, Sheikh Mussa Sindayigaya yatangaje ko mu misigiti 329 yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 178 yamaze kuzuza ibisabwa ikaba itegereje uburenganzira bwo kongera gusengerwamo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umugaba Mukugu wa RDF Gen.Muganga yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Next Post

Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe

Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.