Abanyamakuru ba RADIOTV10 b’Urukiko rw’Imikino baragupfundurira agaseke!!

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Turabamurikira Umunyamakuru mushya n’uzajya mu Gikombe cy’Isi

Ni rudasumbwa mu biganiro by’imikino, mu kwamamaza ikaba intagereranywa. Ntayindi ni RADIOTV10, yatangiye kwinjiza abayikurikira mu myiteguro y’igikombe cy’Isi, izanaha ubwasisi abifuza kwamamaza, bagabanyirijwe kuri 50%.

Ku Gishushu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahakorera RADIOTV10, aka kanya abanyamakuru bakora ikiganiro Urukiko rw’Imikino, batangiye kwinjiza abantu mu mwuka w’iki gikombe gitegerejwe n’imbaga.

Izindi Nkuru

Guhera kuri Antha Biganiro, Claude Hitimana, Kazungu Clever ndetse n’abandi banyamakuru bagira uruhare muri iki kiganiro, babukereye, babazaniye iyi nkuru nziza y’igabanyirizwa rya 50% ku bifuza kuzamamaza mu bikorwa byo kogeza imikino y’igikombe.

Iki kiganiro Urukiko rw’Imikiko kiyoboye mu Rwanda mu bijyanye n’imikino, ni cyo kigiye gutangirizwamo iyi gahunda tubafitiye mu Gikombe cy’Isi kizatangira tariki 20 Ugushyingo 2022.

Radio 10 kandi ni yo iyoboye mu Rwanda mu kogeza imikino yaba iyo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ikazanabagezaho imikino y’Igikombe cy’Isi uko yakabaye.

Abifuza kuzamamaza mu bikorwa byo kogeza imipira y’Igikombe cy’Isi, ubu imiryango yafunguwe kugira ngo bagane RADIOTV10 aho ikorera ku Gishushu, ubundi bagafata imyata itarashira.

Ubaye kandi wifuza kwamamaza mu bikorwa byo kogeza imipira y’igikombe cy’Isi hamwe na Radio 10, wanahamagara kuri Telefone (+250) 078 444 44 44 ubundi Isi yose ikamenya ibyo ukora, abakugana bakiba inshuro utakekaga.

 

Udushya muri RADIOTV10 ni twinshi

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, haranamurikwa n’Umunyamakuru mushya uzajya akora mu kiganiro 10 Zone na cyo kiri mu bikunzwe na benshi mu by’imikino mu Rwanda.

Haranatanganzwa kandi Umunyamakuru wa RADIOTV10 uzakurikirana igikombe cy’Isi uzaba ari muri Qatar ahazabera iki Gikombe.

KURIKIRA IKIGANIRO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru