Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, hakiriwe Abanyarwanda 43 barimo abana 11 n’abagore barindwi bari bafungiwe muri Uganda bakaba barekuwe n’iki Gihugu kigahita kibirukana.
Aba banyarwanda barimo n’abagabo 25 bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo.
Kimwe n’abandi bagiye birukanwa muri Uganda, aba Banyarwanda bavuga ko bakorewe ibikorwa bibi aho bari bafungiye mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 47 barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda na bo bari birukanywe muri Uganda.
Tariki 09 Ugushyingo 2021, na bwo kuri uriya Mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi Banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n’umugore umwe.
Igihugu cya Uganda gikomeje kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda bajyayo cyangwa basanzwe babayo, kibashinja ibikorwa binyuranye birimo kuba ari intasi z’u Rwanda.
Ibi bikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda birimo kubakorera iyicarubozo ndetse no kubambura ubuzima, byatangiye aho umubao w’u Rwanda na kiriya Gihugu ubereye mubi.
Leta y’u Rwanda yakunze kugira inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu mu gihe umubano w’ibi bihugu utarasubira mu buryo.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda gusa avuga ko ari “amaburakindi kuko hari benshi bafiteyo imiryango, abana, ababyeyi, ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuvugana n’iya Uganda kugira ngo ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibihugu byombi bikemuke.
RadioTV10