Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abanyarwanda baba mu Bubiligi babucyereye bajya kwakirana ubwuzu Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in Uncategorized
0
Abanyarwanda baba mu Bubiligi babucyereye bajya kwakirana ubwuzu Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari mu byishimo byo kwakira Perezida Paul Kagame uyu munsi witabira Inana ya gatandatu ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame wamaze kugera i Bruxelles, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis.

Abanyarwanda baturutse mu bice binyuranye byo mu Gihugu cy’u Burayi gisanzwe kinabamo Abanyarwanda benshi, bavuga ko bishimiye kuba Umukuru w’Igihugu cyabo aje mu Gihugu babamo.

Amafoto akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba Banyarwanda babukereye, bafite ibyapa ndetse banambaye inyenda ishyigikira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda baba abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bakomeje kugira ijambo.

Iki gikorwa cyo kwakira Perezida Kagame, cyatangiye gutegurwa muri iki cyumweru na Diyasipora Nyarwanda yo mu Bubiligi aho mu gitonco cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2021 bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kugira ngo bahahurire.

Amakuru aturuka mu Bubiligi, avuga ko bamaze kwitegura, babanje kwisuzumisha COVID-19 ubundi bakurira imodoka ziberecyeza aho baza gukorera igikorwa cyabo gushyigikira Perezida Paul Kagame.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba Banyarwanda bari muri Bus, baririmba indirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda, bafite molare.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, irahuriza hamwe abayobozi muri za Guverinoma z’ibihugu bigize iyi miryango (EU na AU) bagirane ibiganiro bigamije kongerera ingufu imikoranire y’Umugabane w’u Burayi n’uwa Afurika.

Muri iri huriro kandi, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango baza kugirana ibiganiro biza kuba binarimo impuguke mu nzego zinyuranye, binateganyijwe uyu munsi ubwo iri huriro riza kuba rifunguwe.

Ibi biganiro biribanda ku ngingo zinyuranye zirimo; amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza ndetse n’ibijyanye n’ubuzima n’ibyo gukora inkingo.

Nanone kandi ibi biganiro bizagaruka ku bijyanye no kuzamura umukungu, ubuhinzi, iterambere rirambye, uburezi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanabonana n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe.

Perezida Kagame i Bruxelles yahuye na Minisitiri w’iIntebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis
Bagiranye ibiganiro
Bishimiye kwakira Perezida Kagame

Bavuga ko bafite byinshi bashimira Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 8 =

Previous Post

Undi muntu yakize SIDA: Ibirambuye ku buryo bwakoreshejwe

Next Post

Karongi: Umugabo n’umugore bamaze umunsi wose bikingiranye mu nzu bucyeye babasangamo bombi bapfuye

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umugabo n’umugore bamaze umunsi wose bikingiranye mu nzu bucyeye babasangamo bombi bapfuye

Karongi: Umugabo n’umugore bamaze umunsi wose bikingiranye mu nzu bucyeye babasangamo bombi bapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.