Undi muntu yakize SIDA: Ibirambuye ku buryo bwakoreshejwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Isi yungutse umuntu wa gatatu ukize SIDA nyuma yo guterwa uturemangingo twakuwe mu muntu ufite ubudahangarwa bwo kutandura iyi ndwara, akaba ari Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe aho anabaye umugore wa mbere ku Isi ukize iyi Virusi muri ubu buryo.

Amakuru y’ikira ry’uyu mugore yagaragariwe mu nama y’ubuvuzi yabereye mu mujyi wa Denver wo muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Uyu mugore abaye umuntu wa gatatu ku Isi ukize SIDA hakoreshejwe ubuvuzi bwo gutera ufite ubwandu uturemangingo fatizo tuzwi nka Stem Cells twakuwe mu muntu usanganywe ubudahangarwa bwo kutanduka SIDA.

Amakuru yo gukira kwe yemejwe nyuma y’amezi 14 ayikize aho byagombye gufata igihe ngo bibanze byemezwe ko yakize burundu Virusi itera SIDA.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko ubu buryo busanzwe bunakoreshwa mu buvuzi buhanitse bwo kuvura Kanseri yo mu maraso, bushobora gushyira mu kaga abasanzwe bafite ubwandu bwa SIDA mu gihe babukoreshwaho nubwo buri gukorwaho ubushakashatsi.

Uturemangingo fatizo tw’umuntu ufite ubudahangarwa karemano bwo kutandura SIDA, tuba dukungahaye ku budahangarwa ku buryo uwadutewe na we aba adashobora kwandura iyi virus kuko twongerera imbaraga abasirikare bo mu mubiri.

Ubu buryo bumaze gutuma Isi igira abantu batatu bakize SIDA, ni nab wo bwakoreshejwe kuri Timothy Ray Brown wabaye umuntu wa mbere wakize SIDA muri 2007.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya SIDA ku Isi, Sharon Lewin, yatangaje ko nubwo ubu buryo bwatanze umusaruro kuri uyu mugore wo muri USA ariko atari bwiza kuri buri wese ufite ubwandu bwa SIDA.

Gusa avuga ko ibi bigaragaza intambwe ishimishije ishobora kuganisha ku iboneka ry’umuti uvura iyi ndarwa kugeza ubu itarabonerwa umuti n’urukingo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru