Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziburanira mugenzi wabo wishwe zagarutse kuri Kabila

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziburanira mugenzi wabo wishwe zagarutse kuri Kabila
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamategeko bunganira imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kirego ku rupfu rwa mugenzi wabo Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we Fidèle Bazana, bashinja ubutegetsi bwa Joseph Kabila urupfu rw’aba bagabo muri 2010.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, hatangiye kumvwa urubanza rw’imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ku kirego ku iyicwa rya mugenzi wabo Floribert Chebeya.

Nibura mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamategeko bagera muri 20 bunganira iyi miryango itari iya Leta, ishinja Leta iki cyaha gikomeye.

Umwe muri aba banyameteko witwa Me Peter Ngomo, yavuze ko kiriya gikorwa cy’ubwicanyi cyakozwe n’abantu bafite ubunararibonye mu gisirikare cyangwa se bamwe mu barindaga umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Twagaragaje uruhare rwa buri wese duhereye kuri Perezida Kabila, John Numbi [muri 2010 yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi]… ndetse n’Abapolisi bose bagize uruhare muri iki gikorwa.”

Aba banyamategeko kandi bagaragaje ko Floribert Chebeya we n’abandi Bahirimbanira uburenganzira bwa muntu bari bafite ijwi, muri 2010 bashakaga kurogoya umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa DRC, Leta igahitamo kumwikiza.

Bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwe barimo abapolisi babiri ari bo; Hergile Ilunga na Alain Kayeye, bahise bahunga nyuma y’uko kiriya cyaha kimaze kuba.

Uru rubanza rwari rwararangiye, rwongeye kuburwa muri Gashyantare 2021 nyuma y’uko habonetse ibindi bimenyetso kuri iki cyaha byatanzwe n’uwitwa Paul Mwilambwe uvuga ko yiboneye kiriya cyaha gikorwa.

Uyu Paul Mwilambwe wari Umupolisi wari warakatiwe urwo gupfa adahari mu rubanza rwo muri 2011, yiyemeje kuzagaragariza Urukiko ukuri kose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + four =

Previous Post

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

Next Post

Undi muntu yakize SIDA: Ibirambuye ku buryo bwakoreshejwe

Related Posts

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

IZIHERUKA

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo
IMIBEREHO MYIZA

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi muntu yakize SIDA: Ibirambuye ku buryo bwakoreshejwe

Undi muntu yakize SIDA: Ibirambuye ku buryo bwakoreshejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.