Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in AMAHANGA
0
Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we bakomoka mu Rwanda, bakurikiranyweho kwica umusaza bakoreraga muri Uganda, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Kabale, aho umwe muri bo yemeye icyaha cyo kumwivugana.

Abaregwa muri uru rubanza, ni Desire Kwizera w’imyaka 26 na Uwingabire w’imyaka 19, aho bakekwaho kwivugana umusaza witwa Godfrey Twinomujuni Ntegyire w’imyaka 83 tariki 31 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, bakekwaho kumwicira aho yari atuye mu gace ka Karujabura mu Karere ka Kabale.

Uyu nyakwigendera ukekwaho kwicwa n’aba babiri bakomoka mu Rwanda, yari asanzwe azwi mu gace yari atuyemo, aho yari umucuruzi w’ikigage kizwi nka Obushera na Enturire muri Uganda.

Ibyagezweho mu iperereza, bigaragaza ko abakekwaho kwica uyu mukambwe, bahise bamwiba bimwe mu bikoresho bye, birimo matela, Radiyo, ivarisi, igare, amasaha ndetse n’ikarita ya ATM.

Bafashwe tariki 01 Kamena ubwo bari bageze ku mupaka wa Chanika mu Karere ka Kisoro, aho bivugwa ko bari bacitse, bakaza gufatwa na Polisi kuko batari bafite ibyangombwa, bikaza kugaragara ko ari na bo bari bamaze kwivugana uwo musaza.

Mu ibazwa ryabo, umwe mu baregwa muri uru rubanza, ari we Kwizera yemereye inzego z’ubutabera ko yishe uyu musaza Twinomujuni.

Aba bombi, bagejejwe imbere y’Urukiko ku wa Kabiri, aho Umushinjacyaha Rachael Nkanzi, yavuze ko iperereza rigikomeje, mu gihe Umucamanza w’Urukiko rwa Kabale, Julius Mutabaazi, yigije inyuma iburanisha, rikazasubukurwa tariki 27 Kamena 2024, mu gihe abaregwa bo bazakomeza gufungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

Next Post

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru
IBYAMAMARE

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.