Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in AMAHANGA
0
Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we bakomoka mu Rwanda, bakurikiranyweho kwica umusaza bakoreraga muri Uganda, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Kabale, aho umwe muri bo yemeye icyaha cyo kumwivugana.

Abaregwa muri uru rubanza, ni Desire Kwizera w’imyaka 26 na Uwingabire w’imyaka 19, aho bakekwaho kwivugana umusaza witwa Godfrey Twinomujuni Ntegyire w’imyaka 83 tariki 31 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, bakekwaho kumwicira aho yari atuye mu gace ka Karujabura mu Karere ka Kabale.

Uyu nyakwigendera ukekwaho kwicwa n’aba babiri bakomoka mu Rwanda, yari asanzwe azwi mu gace yari atuyemo, aho yari umucuruzi w’ikigage kizwi nka Obushera na Enturire muri Uganda.

Ibyagezweho mu iperereza, bigaragaza ko abakekwaho kwica uyu mukambwe, bahise bamwiba bimwe mu bikoresho bye, birimo matela, Radiyo, ivarisi, igare, amasaha ndetse n’ikarita ya ATM.

Bafashwe tariki 01 Kamena ubwo bari bageze ku mupaka wa Chanika mu Karere ka Kisoro, aho bivugwa ko bari bacitse, bakaza gufatwa na Polisi kuko batari bafite ibyangombwa, bikaza kugaragara ko ari na bo bari bamaze kwivugana uwo musaza.

Mu ibazwa ryabo, umwe mu baregwa muri uru rubanza, ari we Kwizera yemereye inzego z’ubutabera ko yishe uyu musaza Twinomujuni.

Aba bombi, bagejejwe imbere y’Urukiko ku wa Kabiri, aho Umushinjacyaha Rachael Nkanzi, yavuze ko iperereza rigikomeje, mu gihe Umucamanza w’Urukiko rwa Kabale, Julius Mutabaazi, yigije inyuma iburanisha, rikazasubukurwa tariki 27 Kamena 2024, mu gihe abaregwa bo bazakomeza gufungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 6 =

Previous Post

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

Next Post

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.