Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda bakiranye ubwuzu isubukurwa ry’inteko z’abaturage zizabamururaho isiragizwa

radiotv10by radiotv10
13/09/2021
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda bakiranye ubwuzu isubukurwa ry’inteko z’abaturage zizabamururaho isiragizwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’aho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangarije isubukurwa ry’inteko z’abaturage zari zimaze umwaka n’amezi atandatu zisubitwe biturutse ku cyorezo cya COVID-19, bamwe mu banyarwanda batandukanye bagaragaje ko babyishimiye ngo kuko muri aya mezi 18 yose bahuraga no gusiragizwa mu nzego z’ubuyobozi.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 7 z’ukwezi kwa kenda umwaka w’2021, ubwo Ministre Gatabazi Jean Marie Vianey uyiyoboye yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, agatangaza ko inteko z’abaturage zari zimaze umwaka n’amezi atandatu zisubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, zasubukuwe.

Bamwe mu banyarwanda twaganiriye, batubwiye ko bishimiye isubukurwa ry’izi nteko z’abaturage, kuko ibibazo byabo bigiye kongera kujya bikemurwa kandi bakajya n’inama ku byo bakora byabateza imbere.

Nkurunziza Emmanuel, ni umuturage utuye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu mu mudugudu w’Urugwiro.

Avuga ko inteko z’abaturage zitarasubikwa abaturage bazungukiragamo byinshi, kuko zabahurizaga hamwe hakaba n’ibibazo bihakemukira bitagombeye izindi nzego.

Ati:” Mu nteko z’abaturage, abaturage barahuraga kuwa kabiri bakajya inama, muri izo nteko niho umuturage yibukirizwaga gahunda zimufitiye akamaro nko kwishyura mituweli, gukora isuku hafi y’urugo rwe, uwagiranye ikibazo na mugenzi we kikaba ariho gikemurirwa.”

Akomeza agira ati:” None se umuturanyi akwiye kukoneshireza, mukajya mu nkiko, ubwo icyo ni ikibazo cyo kujyana mu manza koko? Inteko z’abaturage zadufashaga byinshi.”

Aba baturage banavuga ko muri iki gihe zimaze zisubitse byatumye hari abasiragizwa mu nzego z’ubuyobozi.

Bikorimana Emmanuel, utuye mu murenge wa Kimirongo ati:” Ingaruka isubikwa ry’Inteko z’abaturage ryagize, ni uko ibibazo byazikemurirwagamo byabuze aho bikemurirwa, abaturage bakajya babijyana ku tugari n’umurenge nabwo bagasiragizwa ku buryo hari n’ibitarakemuka bimaze uwo mwaka urenga, ariko twizeye ko bizakemukaubwo izi nteko zongeye zasubukuwe.”

Kuba inteko z’abaturage zari zarasubitswe biturutse ku cyorezo cya COVID-19, nyamara kuri ubu zikaba zisubukuwe, ngo ntabwo ari uko hari aho icyorezo cyagiye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Havugimana Joseph Curio, ati:” Abaturage bazajya bamenyeshwa igihe n’aho biribubere. Gusa ntabwo umuntu yavuga ko gusubukurwa ari muri iki cyumweru kuko ubukangurambaga nibwo bwari bwabanje, kugira ngo abayobozi bige banasobanurirwe ku birebana n’iyi gahunda yo kwegera abaturage. Rero buri muyobozi wese yarahuguwe, yasobanuriwe neza uko iki gikorwa kizajya gikorwamo.”

Inteko z’abaturage, ni gahunda yatangijwe mu mwaka w’2013, hagamijwe guhuriza hamwe abaturage ku rwego rw’Akagari, bakigira hamwe ibyabateza imbere.

Ni gahunda ikorwa abaturage bateranira hamwe bakikemurira ibibazo bibugarije.

Kuba inteko z’abaturage ubusanzwe zikorwa abaturage bahuriye hamwe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kuri iyi nshuro bitavuze ko abanyarwanda bazajya bahurira mu kibuga ari aria bantu 300 cyangwa se 500 ngo bibe byatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ko ahubwo abayobozi bazajya bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure.

Havugimana Joseph Curio ati: “Si abaturage bose bazajya bagenda ngo bateranire mu kibuga ari benshi, ahubwo abayobozi nibo bazajya begera abaturage cyane cyane abafite ibibazo bikeneye gukemurwa, bakabikemura hanakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu( MINALOC) ivuga ko isubukurwa ry’Inteko z’abaturage, ryatewe ahanini n’uko abanyarwanda bakunze kugaragaza ko zikenewe cyane.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

PAC iranenga imikorere n’imitangire ya serivisi y’ikigo cya REG

Next Post

APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha

APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.