Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Felix Tshisekedi wari mu ruzinduko mu Bwongereza muri iki cyumweru, ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba muri iki Gihugu, bamusabye gutera u Rwanda, abasubiza avuga ko “inzira y’ibiganiro niyanga ntakizabuza ko habaho iy’intambara.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yabivuze muri ki cyumweru ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba mu bwongereza, mu kiganiro bagiranye muri hoteli imwe iri mu mujyi wa Londres.

Izindi Nkuru

Bamwe mu banyekongo bari muri iki kiganiro, basabye umukuru w’Igihugu cyabo gutangiza intambara ku Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.

Abo bifuza ko Igihugu cyabo gitera u Rwanda, bavuga ko uko Tshisekedi akomeza kwemera ko habaho inzira z’ibiganiro, ngo bikomeza guha urwaho u Rwanda gukomeza guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo.

Thisekedi yabwiye aba Banyekongo ko “Intambara izafatwa nk’inzira ya nyuma mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bizaba byananiranye.”

Iki kiganiro cyabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, mu gihe mu rukerera rwo ku wa Kane, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bongeye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 wakunze kwegekwa ku Rwanda ko ruwufasha, ariko basanga na wo uryamiye amajanja.

Muri uru ruzinduko Tshisekedi yagiriye mu Bwongereza, yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse anasaba Umwami wa kiriya Gihugu, Charles III gukoresha ububasha afite muri Commonwealth, agasaba u Rwanda guhagarika gufasha M23.

U Rwanda na rwo rwakunze kugaragaza kenshi ko ubutegetsi bwa Congo bufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ukaba warakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mutwe uri no gufatanya na FARDC mu bitero bagaba kuri M23, muri uyu mwaka banarashe ibisasu biremereye mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yakunze kwereka uwatekereza gushoza intambara ku Rwanda, bitazamuhira kuko inzego z’umutekanzo z’u Rwanda zihagaze bwuma ku buryo ntawapfa kuvogera ubusugire bw’Igihugu.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo abari binjiye muri Guverinoma, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bishobora guhungabanya u Rwanda ariko agaragaza ko n’imbaraga zo kubisubiza inyuma zihari.

Icyo gihe yagize ati Utwifurije intambara na yo turayirwana ntakibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n’ahandi. Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni ‘aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano…nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. DRC ndumva intambara bayigereranije nogucuranga gitari intambara zifite banyirazo nibareke kwibeshya ntabwo FRDC yarwana na RDF ninkuko umwana wimyaka10yajyakurwana numusore wimyaka25

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru