Abanyekongo bahungiye mu Rwanda baramukiye mu myigaragambyo y’agahinda bagenera ubutumwa DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, zaramukiye mu myigaragambyo yo kugaragaza agahinda batewe no kuba Igihugu cyabo cyaranze ko batahuka, bakavuga ko barambiwe kuba mu buhunzi ndetse bakamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo, amahanga arebera.

Ni imyigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho izi mpunzi nyinshi zateraniye hamwe zigakora urugendo rw’amahoro.

Izindi Nkuru

Abitabiriye iyi myigaragambyo, bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bageneye Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze kubera kuhatoterezwa bazizwa ko bavuga Ikinyarwanda bakaba no mu bwoko bw’Abatutsi.

Izi mpunzi zirimo izimaze imyaka irenga 25 mu Rwanda, zikavuga ko zifuza gutahuka mu Gihugu cyabo kandi zigahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyagihugu.

Muri ubu butumwa bwanditse mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, hari aho bagira bati “Turambiwe ubuhunzi, dushaka gutaha.”

Ubu butumwa bugaragaza agahinda gasabitse aba Banyekongo bamaze igihe bacumbikiwe mu Rwanda, bukomeza bugira buti “Kimwe cya kane cy’ikinyejana mu nkambi birababaje.”

Aba Banyekongo kandi baramagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, amahanga akaba akomeje kurebera.

Bavuga ko barambiwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru