Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye mu Mujyi wa Bukavu wari umaze igihe warayogojwe n’ibikorwa by’urugomo bya FARDC n’imitwe nka FDLR na Wazalendo, baravuga ko batahutse nyuma yo kumva ko M23 yafashe uyu mujyi, bakaba banayishimira.
Aba Banyekongo basubiye muri uyu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Epfo, nyuma y’iminsi micye ubohojwe n’umutwe wa M23 wiyemeje guhagarika ibikorwa bibi bya FARDC n’abambari bayo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo uyu mutwe wa M23 wemeje ko wafashe uyu Mujyi wa Bukavu, nyuma yuko abasirikare ba FARDC, Ingabo z’Abarundi ndetse n’imitwe nka FDRL na Wazalendo, bari bamaze igihe bakorera urugomo abawutuye, bawuvuyemo biruka.
Uyu mutwe wa M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, abarwanyi bawo baramukiye mu gikorwa cyo gusukura, ngo hagarurwe umutekano mu buryo busesuye, bityo n’abaturage bari bawuhunze babashe gukora imirimo yabo ntacyo bikanga.
Ibi byatumye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye muri uyu mujyi wa Bukavu batahuka.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko bahisemo gutahuka nyuma yo kumva ko umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi kandi bazi ko uyu mutwe uharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage, kandi bakaba barumvise ko aho ufashe hose, amahoro ahinda.
Nsimire Mweze yagize ati “Dusubiye iwacu kuko twumvise ko M23 yirukanye abatezaga umutekano mucye, barimo FARDC, Wazalendo, na FDLR.”
Uyu muturage avuga kandi ko ubwo bari FARDC n’abayifasha bari bakiri mu Mujyi wa Bukavu, batagohekaga, kuko babahozaga ku nkeke, babakorera ibikorwa by’urugomo birimo n’ubujura.
Yanashimiye inzego z’umutekano zabafashije gutaha ndetse zikaba zabanje no kubagaburira, kuko bari bamaze igihe batikora ku munwa.
Aba baturage bavuga kandi ko ubwo bageraga mu Rwanda ubwo bahungaga, bakiranywe urugwiro n’inzego z’u Rwanda, kuva bagikandagira i Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Uwitwa Mangaza Safi, yagize ati “Inzego z’umutekano zadukuye ku mupaka wa Bugarama, tuvuye mu Kamanyola, zitugeza kuri gasutamo ya Rusizi ya mbere.”
Umutwe wa M23 nyuma yo kubohoza umujyi wa Goma, wahamagariye abandi bose batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba ari abarwanyi ndetse n’abanyapolitiki kubiyungaho kugira ngo barandure akarengane n’ubutegetsi bubi biri mu Gihugu cyabo.


RADIOTV10