Abanyeshuri b’abahungu bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyakasura riherereye mu Karere ka Kabarole mu Burengerazuba bwa Uganda, bakomeje kugarukwaho cyane kubera kwambara impuzankano y’amajipo.
Iri shuri rya Nyakasura risanzwe ryigwamo n’ibitsina byombi [abahungu n’abakobwa] bacumbitse, riherereye mu Mujyi wa Fort Portal muri aka Karere ka Kabarole District.
Ni ishuri rifite amateka muri Uganda kubera abaryizemo bagiye bigaragaza mu Gihugu ku bw’ubuhanga bahakura.
Uretse amahame ngengamyitwarire yihariye y’iri shuri, Nyakasura School iherutse kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bamwe mu bahungu baryigamo bigana impuzankano y’amajipo.
Bamwe mu banya-Uganda bazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko iyi myambarire y’izi ngimbi, inyuranye n’umuco w’Igihugu cyabo.
Gusa umuyobozi w’iri shuri, Frank Manyindo, yashyigikiye iyi myambarire y’abahungu baryigamo, avuga ko iyi myambarire ifite amateka muri iri shuri.
Yavuze kandi ko iyi mpuzankano ari ijipo ariko ikoranye n’ikabutura kandi isanzwe yambarwa n’igitsinagabo ahakana ko atari ijipo yuzuye.
Yagize ati “Iri shuri rifite amateka afitanye isano na Scotland. Ni skirts [Ikabutura yorosheho igitambaro] ntabwo Kilt [ijipo] kandi bizwi ko yambarwa n’abagabo muri Scotland.”
Umwe mu banyeshuri b’abahungu biga muri iri shuri, yavuze ko hari benshi bibaza kuri iyi mpuzankano yabo ariko kuri bo nta kibazo bayigiraho.
Yagize ati “Benshi baravuga ko twambara nk’abakobwa ariko kuri njye ntacyo bitwanye kuko maze imyaka ine nyambara.”
RADIOTV10