• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyeshuri ibihumbi 74.000 batangiye gukora Ibizamini-Ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/06/2026
in MU RWANDA
0
Abanyeshuri ibihumbi 74.000 batangiye gukora Ibizamini-Ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri 74 085 batangiye gukora Ibizamini-Ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, mu gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana wavuze ko ibi bizamini bigaragaza ko aba banyeshuri baba bashobora gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Aba batangiye gukora ibizamini ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026 ni abiga mu mashami ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, abo mu Mashuri Nderabarezi, Ubuforomo, Icungamutungo n’abiga amasomo ya Siyansi.

Yagize ati: “Icyo ibi bizamini bigamije ni ukureba niba ibyo aba banyeshuri bize bashobora kubishyira mu bikorwa. Tuvuge nko kubaka, bashobora kukubwira theory yo kubaka bati ufata itafari, ugashyiraho sima, ukagerekaho irindi tafari, ariko utabikoze. Kuko twese ubu ngubu turabyumva, ariko ntabwo ari ko twese twakubaka. Bo rero (abanyeshuri) barabikora, bagafata itafari bakagereka ku rindi, bagapima, byose bakabikora. Ibi bizamini rero bigamije kwerekana ko ibyo bintu babizi kandi babishoboye.”

Hagenimana Elysee wiga amasomo ajyanye n’ubwubatsi ni umwe mu bagiye gukora ibyo bizamini. Yatubwiye ko, akurikije uko yateguwe, nta kabuza azatsinda.

Yagize ati: “Niteguye neza, baraduhuguye bihagije, ahasigaye ni ahacu ngo dushyiremo imbaraga turebe ko byakunda. Nizeye ko nzatsinda.”

Naho Manishimwe Yvonne, na we wiga ubwubatsi, yavuze ko yizeye gutsinda ku kigero cya 90 ku ijana.

Yagize ati: “Badufashije mu myiteguro, baduteguye neza cyane, badukoresha imyitozo myinshi cyane. Mfite ikizere ko ndi butsinde ku kigero cya 90 ku ijana.”

Irakoze Shukuru ni umwe muri aba banyeshuri twaganiriye bagiye gukora ibyo bizamini ngiro. Avuga ko, akurikije uko bigishijwe ndetse n’uko bateguwe, nta kabuza bazatsinda neza.

Minisitiri w’Uburezi yasabye aba bagiye gukora ibizami kutarangwa n’ubwoba, ndetse avuga ko nta kabuza yizeye ko bazatsinda.

Yagize ati: “Rwose ntibahahamuke kuko iyo uvuze ikizamini hari ukuntu umuntu ahita agira ubwoba. Barize, baratojwe, barimenyereje, turizera ko bazatsinda neza.”

Minisitiri Nsengimana Joseph kandi yakomeje yifuriza aba banyeshuri amahirwe.

Yagize ati: “Turagira ngo tubifurize amahirwe yo gutsinda, bitonde, basome neza ibizamini byabo, babisubize, nta kabuza bazatsinda.”

Aba banyeshuri bagiye gukora ibizami ngiro bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 bose hamwe ni abakandida 74.085, barimo 70.504 basanzwe biga mu mashuri ndetse n’abandi 3.581 bigenga. Ibyo bizamini bikaba bizakorerwa ku masite 854 hirya no hino mu gihugu, bikazakorwa kuva ku wa 3 kugeza ku wa 22 Kamena 2026.

Minisitiri w’Uburezi yatangije ibi bizamini

Abanyeshuri bavuga ko biteguye neza

Minisitiri yavuze ko ibi bizamini bigaragaza ko ibyigishijwe aba banyeshuri bazabasha kubishyira mu bikorwa

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − four =

Previous Post

Ubutumwa APR yageneye abakinnyi bayo yemeje ku mugaragaro yo batandukanye

Next Post

Hagati ya America na Iran byongeye gukomera

Related Posts

Ibikekwa ku itumizwa ryihutirwa ry’abakozi b’Akarere bitabye RIB  bagasohoka inama itarangiye

Ibikekwa ku itumizwa ryihutirwa ry’abakozi b’Akarere bitabye RIB bagasohoka inama itarangiye

by radiotv10
03/06/2026
0

Abakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe ubugenzuzi bw’Imihanda n’ushinzwe imyubakire, batumijwe kuri RIB ikorera mu Karere ka Huye by’igitaraganya...

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

by radiotv10
03/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, bwasabye ko Lilito miliyoni 1,9 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze amezi atandatu mu bubiko, zishyirwa ku...

Abaturiye akabari kitiriwe CHOGM ko muri Kigali bavuze uruhuri rw’ibyo bakanenga

Abaturiye akabari kitiriwe CHOGM ko muri Kigali bavuze uruhuri rw’ibyo bakanenga

by radiotv10
03/06/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, baturiye akabari kitwa CHOGM-SPA,...

Eng.-President Kagame says the choice made by Rwanda and France is bearing fruit

Eng.-President Kagame says the choice made by Rwanda and France is bearing fruit

by radiotv10
03/06/2026
0

President Paul Kagame has praised France for the positive steps it has taken towards a new direction in its relationship...

Perezida Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda n’u Bufaransa bafashe amaze kwera imbuto zishimishije

Perezida Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda n’u Bufaransa bafashe amaze kwera imbuto zishimishije

by radiotv10
03/06/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe nziza bwateye z’icyerekezo gishya mu mibanire yabwo n’u Rwanda, yatumye Ibihugu byombi...

Next Post
Hagati ya America na Iran byongeye gukomera

Hagati ya America na Iran byongeye gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ibikekwa ku itumizwa ryihutirwa ry’abakozi b’Akarere bitabye RIB bagasohoka inama itarangiye

Hatanzwe itegeko ko hacuruzwa Litiro miliyoni 2 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze igihe mu bubiko mu Rwanda

Trump yemeje ko yise Netanyahu izina ryumvikana nk’igitutsi anavuga icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.