Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano ndetse n’ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni nyuma yuko hakozwe igikorwa cyo gusimbuza aba Bapolisi 160, cyakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi, aho aba Bapolisi bagize itsinda RWAFPU2-9, bageze mu Rwanda, bakaba basimbuwe n’abagize itsinda RWAFPU2-10 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).
Aba bari bagize itsinda RWAFPU2-9 ryari riyobowe na SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w’itsinda, nyuma y’umwaka umwe ryari rimaze muri ubu butumwa ahitwa Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu.
Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.
Yagize ati “Tubifurije ikaze mu gihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange n’umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”
CP Kamunuga yababwiye ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, mu gihe cy’umwaka bamaze hari ibyahindutse, abasaba gukomeza kugendana n’igihe bafatanya na bagenzi babo mu kurushaho kuvugurura imikorere barangwa na disipulini n’ubunyamwuga.
SSP Kagenza yavuze ko uretse akazi kajyanye no gucunga umutekano, mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Yagize ati “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro n’umutekano, hari n’ibindi bikorwa twakoze dufatanyije n’abaturage bijyanye n’iterambere birimo; umuganda rusange no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri n’ibindi bitandukanye byagiye bigira uruhare mu gutuma barushaho kutugirira icyizere no kugaragaza ubufatanye mu kubacungira umutekano.”
Yashimangiye ko ubushake no gukorera hamwe nk’ikipe ari bimwe mu byabafashije gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro kandi ko biteguye gukomeza akazi batanga umusanzu mu gucungira abaturarwanda umutekano nk’uko bisanzwe na nyuma yo kugaruka mu Gihugu.



RADIOTV10