Abapolisi b’ibikorwa byihariye bagaragaje imyitozo ihanitse bungutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ibikorwa byihariye (Basic Special Forces Course) bya Polisi y’u Rwanda, bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye batojwe, irimo iyo kurwanya ibihungabanya umutekano mu mazi no mu kirere.

Aba Bapolisi basoje amasomo y’icyiciro cya 11 cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces Course), bari bamaze amezi icyenda (9) bahugurirwa mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Izindi Nkuru

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu; Alfred Gasana, wari kumwe n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda barimo IGP Felix Namuhoranye.

Minisitiri Gasana yasabye aba basoje amahugurwa ko bagomba kuzarangwa n’ubunyamwuga ndetse n’imyitwarire iboneye.

Yagize ati “Iyi myitozo ni izabafasha gukora akazi kinyamwuga. Murasabwa kugira disipulini kuko iyo uyikoresheje mu buryo butari bwo ushobora guhungabanya umutekano aho kuwurinda.”

Yababwiye ko nubwo mu masomo bahawe, bibukijwe ko batagomba gutandukira ku nshingano zabo, ariko na we atabura kubibasubiriramo.

Ati “Ndagira ngo mbigarukeho hatazagira uteshuka, kandi murabizi ko uwagira iyo mikorere ntabwo ubuyobozi bw’Igihugu n’Abanyarwanda bamwemerera. Murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro mwatojwe zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.” 

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku murongo atanga kugira ngo akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano gakorwe kinyamwuga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye yashimiye umuhate n’umurava byaranze aba Bapolisi, na we abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza.

IGP Felix Namuhoranye kandi yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza gutangwa, kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikomeze kugera ku ntego zayo zo kugira ubumenyi n’ubushobozi bikenewe bizakomeza kuyifasha kuzuza inshangano zayo zo kurinda umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.

Bagaragaje imwe mu myitozo bahawe
Irimo no kurwanya ibihungabanya umutekano mu mazi
Minisitiri yarebye iyi myitozo

Minisitiri Gasana yabasabye kuzitwara neza
IGP Namuhoranye na we abashimira umurarava bagaragaje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru