Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa muri Centrafrique bakorewe igikorwa cyo kubashimira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique, bambitswe imidari y’ishimwe, mu muhango wayobowe n’Umuyobozwi w’Ishami rya Polisi ya LONI muri Centrafrique, Umunyarwanda CP Christophe Bizimungu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, i Bangui mu Murwa Mukuru wa Centrafrique, aho abambitswe imidari ari 320 barimo 279 bagize amatsinda abiri ya RWAFPU I-9 na RWAPSU I-8 n’abagera kuri 41 badakorera mu matsinda (IPOs).

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, CP Christophe Bizimungu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abapolisi bambitswe imidali kubera umurava n’ubwitange byabaranze mu kazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano no mu kuzuza izindi nshingano zitandukanye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

CP Bizimungu kandi yabashimiye ibikorwa by’ubumuntu byabaranze bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bagiye bakora muri iki Gihugu cya Centrafrique, birimo umuganda rusange, gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi bayakeneye kwa muganga, gutanga ubuvuzi ku buntu no kugeza amazi meza ku baturage, abasaba gukomeza kwitwara neza no kurushaho gukora kinyamwuga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, kugeza ubu rukaba rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 690.

Umutwe w’abapolisi RWAFPU ufite inshingano zitandukanye zirimo izo kurinda abaturage b’abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwa remezo no guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye.

Naho Umutwe wa RWAPSU ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique barimo; Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rya LONI muri Centrafrique, CP Christophe Bizimungu
CP Christophe Bizimungu yabasabye gukomeza kwitwara neza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru