CSP Ildephonse Rutagambwa, Umuyobozi w’abapolisi 140 bari bagize itsinda RWAPSU1-9 ryari mu butumwa muri Repubulika ya Centrafrique, ubwo bageraga mu Rwanda, yavuze ko uretse inshingano zo kurinda abayobozi bakuru, banakoze ibikorwa biteza imbere abaturage ba kiriya Gihugu.
CSP Ildephonse Rutagambwa yabitangaje ubwo iri tsinda ryageraga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, nyuma yo gusimburwa n’itsinda RWAPSU1-10 ryageze muri Centrafrique mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Umutwe RWAPSU ushinzwe by’umwihariko gucunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi ya MINUSCA.
Umuyobozi w’iri tsinda RWAPSU1-9, CSP Ildephonse yavuze ko uretse kuzuza inshingano zo kurindira umutekano z’aba bayobozi bakuru, banakoze ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite zo gucungira umutekano abayobozi Bakuru b’Igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutanga amaraso ku bushake, guha imiti abaturage batishoboye ku buntu no kubagezaho amazi meza yo kwifashisha mu bikorwa by’isuku.”
CP Yahya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), waherekeje Abapolisi basimbuye aba, yanahaye ikaze abarangije ubutumwa bwabo.
Uretse iri tsinda RWAPSU, rikorera i Bangui mu murwa mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki Gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ariyo; RWAFPU-1 na ryo rikorera i Bangui, itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui, na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.


RADIOTV10