Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

radiotv10by radiotv10
07/07/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa birimo uburaya, ubujura no kubangamira umutekano.

Aba bantu 22 bafashwe hagati ya tariki 05 na 06 Nyakanga 2025, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire wavuze ko aba bantu bakekwaho ibikorwa bitemewe biteze umutekano mucye, aho bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko umukwabu wo gufata aba bantu, wakozwe nyuma yuko abatuye muri aka gace bakunze gutaka ikibazo cy’abateza umutekano mucye.

Yagize ati “Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.”

CIP Wellars Gahonzire yaboneyeho kuburira abishoye muri ibi bikorwa bibangamira umutekano w’abaturage, kubireka; kuko inzego zabihagurukiye.

Yagize ati “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso. Nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi bibangamira umutekano n’ituze byabo, imaze iminsi ita muri yombi abantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi byumwihariko ubujura bumaze iminsi butakwa na banshi mu Mujyi wa Kigali.

Barimo n’abakekwaho ubujura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 4 =

Previous Post

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

Next Post

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.