Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarenga 80 bahitanwe n’umwuzure wadukiriye Abadage

radiotv10by radiotv10
16/07/2021
in MU RWANDA
0
Abarenga 80 bahitanwe n’umwuzure wadukiriye Abadage
Share on FacebookShare on Twitter

Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi birahamya ko abantu 81 baburiye ubuzima mu kiza cy’umwuzure wadukiriye abatuye mu burengerazuba bw’u Budage.

Ibihugu bituranye n’u Budage mu burengerazubwa bwabwo nabo bagezweho n’uyu mwuzure kuko u Bubiligi buri kubara abantu icyenda (9) bahaburiye ubuzima mu gihe Luxermburg n’u Buholandi nabo bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Iyi mibare y’abari kuburira ubuzima muri uyu mwuzure ushobora kwiyongera cyane mu duce twa North Rhine-Westphalia na Rhineland-Palatinate.

Abatuye mu gace ka Rhineland-Palatinate barenga 1300 bavuye mu byabo ndetse abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko kugeza ubu imirongo ya telefoni yacitse ku buryo itumanaho ryabaye ikibazo bityo binagoye kumenya aho bamwe barengeye cyangwa kuba habaho ihanahana ry’amakuru.

Image

Umwuzure watewe n’imvura idasanzwe washegeshe abatuye mu majyaruguru y’u Budage

Minisitiri ureberera utu duce, Roger Lewentz yabwiye ikinyamakuru cya SWR ko kugeza ubu hagati y’abantu 50 na 60 batazi aho baherereye kandi ko buriya ngo iyo umaze akanya utazi amakuru y’umuntu mu gihe cy’ibiza biba biteye ubwoba.

“N’ubwo hari imibare ivugwa y’abantu 81, hari abandi 40, 50 cyangwa 60 tutaramenya aho bari. Kandi birumvikana iyo utazi aho umuntu aherereye mu bihe nk’ibi ntabwo wabura kugira ubwoba” Roger Lewentz

Image

Umwuzure umaze guhitana abarenga 81 mu gihugu cy’u Budage

Image

Inyubako zimwe na zimwe zarengewe n’amazi izindi nazo amazi azigeze hagati

Uyu mwuzure watewe n’imvura idasanzwe iri kugwa mu bice bimwe na bimwe by’u Budage bityo igatuma imigezi nka Rhine yuzure igasendera ikarekura amazi arenga inkombe zayo kimwe mu byatumye abarenga 20 bahita bitaba Imana mu gace ka Euskirchen kari mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Abasirikare barenga 1000 boherejwe mu mijyi n’uduce tw’ibyaro twagizweho ingaruka n’uyu mwuzure kuko amwe mu mazu yamaze gusenyuka burundu.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 9 =

Previous Post

IHOHOTERA: “Banyicaje ku mbabura yaka umuriro” ubuhamya bwa Umutoni-MIGEPROF ibibona ite?

Next Post

MU MAFOTO: Ibyishimo by’abafana bakurikiye Tour de France 2021 iri kugana ku musozo

Related Posts

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

IZIHERUKA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MU MAFOTO: Ibyishimo by’abafana bakurikiye Tour de France 2021 iri kugana ku musozo

MU MAFOTO: Ibyishimo by’abafana bakurikiye Tour de France 2021 iri kugana ku musozo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.