• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari abanyabwenge mbere ya Jenoside banenzwe uburyo bitandukanyije nabwo bagakora amarorerwa

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in MU RWANDA
0
Abari abanyabwenge mbere ya Jenoside banenzwe uburyo bitandukanyije nabwo bagakora amarorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda iri mu Karere ka Huye yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hongeye kunengwa bamwe mu banyabwenge bigaga muri za kaminuza n’abari barazirangijemo muri icyo gihe, bagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside no kuyikora.

Senateri Prof. Penine Uwimbabazi, yasabye abize n’abakiga mu mashuri makuru na za kaminuza kurangwa n’ukuri no kwirinda ikibi, kugira ngo birinde kugendera mu murongo mubi w’abo mu bihe bya mbere ya Jenosiede.

Yagize ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abari abanyabwenge barivanze cyane birengagiza ukuri, babikoraga babigambiriye basa n’abitandukanyije n’ubwenge bica bagenzi babo bagombaga kurengera no kuvuganira. Uyu munsi rero ni isomo rikomeye ku banyabwenge bakagombye kuba intangarugero mu kwanga ikibi no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza, banenga bamwe muri bagenzi babo bo mu bihe bya mbere ya Jenoside baranzwe n’ibikorwa bibi.

Mukangango Vestine yagize ati “Dufite umukoro wo guharanira gukora ibyiza no gutanga urugero rwiza mu kubaka Igihugu kandi tugakoresha ubwenge bwacu mu kubaka Igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”

Olivier Rwigimba na we yagize ati “Ibyo twiga mu mashuri bigomba kudufasha kugira uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda tukigira ku makosa bagenzi bacu bize bakoze kugira ngo abize tuyakosore duharanira  kuba intangarugero mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Pasteur Viateur Habarurema avuga ko  icyatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi ari bamwe mu bari barize  barangwaga n’urwango no kubura ubumuntu.

Ati “Twari dufite abari bafite ubumenyi babura umutimanama, babura indangagaciro za kimuntu, ubumenyi bari babufite babukorersha mu kuvutsa ubuzima abantu. Nk’ishuri ryacu ryigishaga ibijyanye n’iyobokamana ni igisebo. Icyo cyuho ni ikintu gikomeye natwe mu nyigisho zacu twashyizeho ingamba zo kurwana nacyo kuva aho ishuri risubukuriye imirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hunamiwe inzirakarengane, hanashyirwa indabo ahari ikimenyetso cyanditseho  amazina y’abari abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakozwe umuhango wo kunamira inzirakarengane

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.