Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari abanyabwenge mbere ya Jenoside banenzwe uburyo bitandukanyije nabwo bagakora amarorerwa

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in MU RWANDA
0
Abari abanyabwenge mbere ya Jenoside banenzwe uburyo bitandukanyije nabwo bagakora amarorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda iri mu Karere ka Huye yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hongeye kunengwa bamwe mu banyabwenge bigaga muri za kaminuza n’abari barazirangijemo muri icyo gihe, bagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside no kuyikora.

Senateri Prof. Penine Uwimbabazi, yasabye abize n’abakiga mu mashuri makuru na za kaminuza kurangwa n’ukuri no kwirinda ikibi, kugira ngo birinde kugendera mu murongo mubi w’abo mu bihe bya mbere ya Jenosiede.

Yagize ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abari abanyabwenge barivanze cyane birengagiza ukuri, babikoraga babigambiriye basa n’abitandukanyije n’ubwenge bica bagenzi babo bagombaga kurengera no kuvuganira. Uyu munsi rero ni isomo rikomeye ku banyabwenge bakagombye kuba intangarugero mu kwanga ikibi no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza, banenga bamwe muri bagenzi babo bo mu bihe bya mbere ya Jenoside baranzwe n’ibikorwa bibi.

Mukangango Vestine yagize ati “Dufite umukoro wo guharanira gukora ibyiza no gutanga urugero rwiza mu kubaka Igihugu kandi tugakoresha ubwenge bwacu mu kubaka Igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”

Olivier Rwigimba na we yagize ati “Ibyo twiga mu mashuri bigomba kudufasha kugira uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda tukigira ku makosa bagenzi bacu bize bakoze kugira ngo abize tuyakosore duharanira  kuba intangarugero mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Pasteur Viateur Habarurema avuga ko  icyatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi ari bamwe mu bari barize  barangwaga n’urwango no kubura ubumuntu.

Ati “Twari dufite abari bafite ubumenyi babura umutimanama, babura indangagaciro za kimuntu, ubumenyi bari babufite babukorersha mu kuvutsa ubuzima abantu. Nk’ishuri ryacu ryigishaga ibijyanye n’iyobokamana ni igisebo. Icyo cyuho ni ikintu gikomeye natwe mu nyigisho zacu twashyizeho ingamba zo kurwana nacyo kuva aho ishuri risubukuriye imirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hunamiwe inzirakarengane, hanashyirwa indabo ahari ikimenyetso cyanditseho  amazina y’abari abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakozwe umuhango wo kunamira inzirakarengane

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.