Ubwo Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda iri mu Karere ka Huye yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hongeye kunengwa bamwe mu banyabwenge bigaga muri za kaminuza n’abari barazirangijemo muri icyo gihe, bagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside no kuyikora.
Senateri Prof. Penine Uwimbabazi, yasabye abize n’abakiga mu mashuri makuru na za kaminuza kurangwa n’ukuri no kwirinda ikibi, kugira ngo birinde kugendera mu murongo mubi w’abo mu bihe bya mbere ya Jenosiede.
Yagize ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abari abanyabwenge barivanze cyane birengagiza ukuri, babikoraga babigambiriye basa n’abitandukanyije n’ubwenge bica bagenzi babo bagombaga kurengera no kuvuganira. Uyu munsi rero ni isomo rikomeye ku banyabwenge bakagombye kuba intangarugero mu kwanga ikibi no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza, banenga bamwe muri bagenzi babo bo mu bihe bya mbere ya Jenoside baranzwe n’ibikorwa bibi.
Mukangango Vestine yagize ati “Dufite umukoro wo guharanira gukora ibyiza no gutanga urugero rwiza mu kubaka Igihugu kandi tugakoresha ubwenge bwacu mu kubaka Igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”
Olivier Rwigimba na we yagize ati “Ibyo twiga mu mashuri bigomba kudufasha kugira uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda tukigira ku makosa bagenzi bacu bize bakoze kugira ngo abize tuyakosore duharanira kuba intangarugero mu kubaka umuryango Nyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Pasteur Viateur Habarurema avuga ko icyatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi ari bamwe mu bari barize barangwaga n’urwango no kubura ubumuntu.
Ati “Twari dufite abari bafite ubumenyi babura umutimanama, babura indangagaciro za kimuntu, ubumenyi bari babufite babukorersha mu kuvutsa ubuzima abantu. Nk’ishuri ryacu ryigishaga ibijyanye n’iyobokamana ni igisebo. Icyo cyuho ni ikintu gikomeye natwe mu nyigisho zacu twashyizeho ingamba zo kurwana nacyo kuva aho ishuri risubukuriye imirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hunamiwe inzirakarengane, hanashyirwa indabo ahari ikimenyetso cyanditseho amazina y’abari abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10