Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko rw’icyumweru, bakihagera bavuga ko babonye iki Gihugu ari cyiza kurusha ibindi muri Afurika.
Ni uruzinduko batangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo, aho bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bakaba bagiye kumara mu Rwanda icyumweru.
Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aba bahoze mu gisirikare cya Israel, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko bakurikije uko babonye u Rwanda, babona ari Igihigu cyiza kurusha ibindi byo ku Mugabane wa Afurika.
Muri uru ruzinduko, bazasura ibikorwa binyuranye mu Rwanda ndetse banaganire n’Abanyarwanda ku ngingo zinyuranye mu rwego rwo kubigiraho, byumwihariko ku bijyanye no kongera kunga ubumwe n’ubudaheranwa, byabafashije kongera kubaka Igihugu cyabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, aba bahoze ari abasirikare muri IDF, biteganyijwe ko basura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakahigira amateka y’ibyabaye mu Rwanda, n’uburyo rwongeye kwiyubaka.
Mu bindi bikorwa bateganya gukorera mu Rwanda, harimo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bakajya kwirebera Ingagi n’ibindi byiza nyaburanga biyirimo.
Bazanakina kandi imikino inyuranye irimo Basketball, aho ibi bikorwa byose bazabifashwamo n’inzego zinyuranye z’umutekano mu Rwanda.


RADIOTV10









