Monday, July 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abari abasirikare ba RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kwibohora basuye aharimo aho rwatangiriye

Abari abasirikare ba RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kwibohora basuye aharimo aho rwatangiriye

Abantu 60 bahoze ari abasirikare 60 ba RPA-Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, basoje uruzinduko bagiriraga mu bice bibumbatiye amateka y’uru rugamba birimo ku Mupaka wa Kagitumba rwanatangiriye.

Uru rugendo rw’iminsi ibiri, rwari rugamije kubashimira ubwitange bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uru ruzinduko rwateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Muri uru ruzinduko,  basuye ahantu h’ingenzi  habumbatiye amateka y’urugamba rwo Kwibohora, harimo Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho urugamba rwo kwibohora rwatangiriye mu Ukwakira 1990, ndetse na Nyabwishongwezi, Gikoba, Umulindi w’Intwali na Kaniga.

Iri tsinda ryari riherekejwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, hamwe n’Umuyobozi Wungirije, Maj. Gen. (Rtd) Jacques Nziza.

Umuyobozi wa RDRC yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuba yarayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwahagaritse akarengane, itotezwa ndetse  na Jenoside yakorewe Abatutsi, akanayobora urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.

Yanashimye aba basirikare  bamugariye ku rugamba kubera ubwitange, gukunda igihugu, kwihangana n’umurava bagaragaje, avuga ko uruhare rwabo rukomeje kuba inkingi y’amahoro n’ituze by’u Rwanda.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagaragaje ko bashimira Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RDF ku nkunga  bakomeje kubagaragariza bo n’imiryango yabo. Bavuze ko uru ruzinduko rwabibukije amateka y’urugamba rwo kwibohora kandi rushimangira ko indangagaciro baharaniye zigikomeje kuyobora urugendo rw’u Rwanda rwo kubaka amahoro, ubumwe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =