Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo Umuyobozi w’Ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi bakekwaho kwiba bimwe mu biryo by’abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa kawunga, aho uwabifatanywe yavuze ko yari abitumwe n’uwo muyobozi w’Ishuri, wari wamusabye kubishyira umucuruzi ngo abahe amafaranga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko abatawe muri yombi; ari umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Nyakabuye riherereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo, umuzamu waryo ndetse n’umucuruzi wo muri aka gace.

Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00’) uwo muzamu afatanywe ibyo akekwaho kwiba muri iri shuri, agahatwa ibibazo, akavuga uko byose biteye.

Uwo muzamu usanzwe acungira umutekano iri shuri ribanza rya Nyakabuye, nyuma y’uko afatanywe bimwe mu bitunga abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa Kawunga, yabajijwe uwabimutumye, avuga ko ari umuyobozi w’Ishuri.

Uyu muzamu kandi yavugaga ko ibi biryo yagombaga kubishyira umucuruzi wo muri aka gace, na we yasabwe guhita agaragaza, na we ahita atabwa muri yombi.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyeshejwe iby’ubu bujura, rwahise rwinjira muri iki kibazo, ari na rwo rwahise ruta muri yombi, uyu muzamu wafatanywe ibiribwa by’abanyeshuri, ndetse n’umucuruzi yavugaga ko yari abishyiriye, kimwe n’umuyobozi w’Ishuri, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 7 =

Previous Post

Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri

Next Post

Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi

Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.