Abantu 85 bo mu Karere ka Nyaragate bahoze mu ngabo za RPA zarwanye urugamba rwo Kwibohora, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kuyihagarika.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, cyari kigamije gukomeza kumva birushijeho amateka yatumye habaho Jenoside ndetse n’urugendo rwo kuyihagarika.
Bamwe muri ba bahoze mu ngabo zarwanye urugamba rwo kwibohora, banahameneye amaraso, ntibanabasha kwibonera umusaruro w’ibyo barwaniye.
Uru ruzinduko rwakozwe n’aba 85, rugamije kureba umusaruro w’ibyo barwaniye ndetse no kongera kureba inzira u Rwanda rwanyuzemo kugeza aho rugeze uyu munsi.
Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye, ndetse banongera kwibutswa amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uburyo yakozwe, n’ingaruka zayo, n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka, no kongera kunga ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Iri tsinda kandi ryanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura, bibutswa uruhare rukomeye rw’izahoze ari ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside.
Second Lt (Rtd) Faustin Mugabo, yavuze ko icya mbere nk’abahoze muri izi ngabo, bashimira Perezida Paul Kagame nk’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, akaba yari n’umuyobozi wa RPA, ku bw’imiyoborere ye yatumye babasha kugera ku ntego yo guhagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi mu 1994.
Yanaboneyeho kandi gushimira ingabo z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zigira mu gucungira umutekano Abanyarwanda ndetse n’uruhare rwazo mu iterambere ry’Ubukungu bw’u Rwanda.
Yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gusura ahantu nk’aha habumbatiye amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ari ingirakamaro, kuko bibafasha kwirinda ko akaga k’ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi, ndetse anasaba abakiri bato gukomera ku bumwe no gukunda Igihugu kugira ngo bakomeze kubaka u Rwanda rw’ejo rwubakiye ku musingi utajegajega.
RADIOTV10