Abarwanyi batandatu b’umutwe urwanya u Rwanda bitandukanyije na wo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarwanyi batandatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umugore umwe, bishyikirije Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zahise zinabashyikiriza Igihugu bakomokamo cy’u Rwanda.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihaanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwatanzwe na MONUSCO kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, ubuyobozi bw’ubu Butumwa, buvuga ko aba barwanyi batandatu n’umugore umwe, bishyikirije ingabo zabwo hirya y’ejo hashize, ku ya 05 Kamena 2024.

Ubu butumwa bugira buti “Muri Kivu ya Ruguru, ku ya 05 Kamena urwego rwa DDRRR rwa MONUSCO rwasubije Igihugu abahoze ari abarwanyi b’abanyamahanga n’umugore umwe, bavuye muri Lokarite zitandukanye za Masisi na Nyiragongo.”

Ubutumwa bwa MONUSCO bukomeza bugira buti “Aba barwanyi bitandukanye n’umutwe wa FDLR/Foca, bishyikiriza ku bushake bwabo ingabo za MONUSCO mu birindo bitandukanye.”

Aba barwanyi ba FDLR biyemeje kwitandukanya n’uyu mutwe mu gihe ukomeje gufatanya n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo na M23.

Uyu mutwe wa FDLR kandi umaze igihe ukorana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje no gukora ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR kandi, bagiye bafatirwa muri uru rugamba bakoreshwamo n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, banahishura byinshi ku mikoranire y’uyu mutwe urwanya u Rwanda n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru