Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bagihabwa akato n’abandi baturage, ndetse bakabakubita babaziza ko ari abo muri iki cyiciro, mu gihe ubuyobozi bubihakana bwivuye inyuma.
Abo baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Mudugudu wa Nyarusuku, mu Murenge wa Kigeyo bavuga ko bababazwa no guhabwa akato mu bandi baturage aho bagenda banyura hatandukanye muri aka Karere ka Rutsiro kugera n’aho birukankanwa, bagakubitirwa ubusa.
Mvugebarijyane Thomas ahamya ko yakubitiwe mu isantere ya Gakeri kubera ko gusa ngo abarizwa muri iyo miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.
Ati “Byarambabaje kandi na n’ubu bikimbabaza, ariko ndavuga ngo kuva Imana inkuye muri aba Banyarwanda reka nigendere kuko bankubise nitambukira.”
Mvugebarijyane akomeza agira ati “Twese turi Abanyarwanda ariko ugasanga turapfunyikwa ngo wa gatwa we, uri kujyahe?”
Aba baturage bo muri iki cyiciro, bavuga ko n’abana babo bahohoterwa n’abo mu baturanyi babo, babaziga gusa ko ari abo muri iyi miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.
Undi ati “Abana babature n’amabuye, nabwira n’ababyeyi babo ntihagire icyo babikoraho ahubwo bigapfa ubusa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, we ahakana ibivugwa n’aba baturage, akavuga ko basanzwe babanye neza n’abandi Banyarwanda.
Ati “Icyo guhabwa akato, navuga ko kidahari kuko bakorana n’abandi, kugira ngo bumve ko bagomba kwinjira mu muryango mugari, bagomba kubigiramo uruhare ni na yo mpamvu iyo tububakira tubashyira hamwe n’abandi.”
Ni mu gihe bamwe mu bagize iyo miryango basaba ko ababahohotera n’ababaha akato, bajya babiryozwa ku mugaragaro bakabazwa impamvu kugira ngo buri wese yumve ko ari Umunyarwanda kandi atekanye mu Gihugu cye.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10