Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

radiotv10by radiotv10
03/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bagihabwa akato n’abandi baturage, ndetse bakabakubita babaziza ko ari abo muri iki cyiciro, mu gihe ubuyobozi bubihakana bwivuye inyuma.

Abo baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Mudugudu wa Nyarusuku, mu Murenge wa Kigeyo bavuga ko bababazwa no guhabwa akato mu bandi baturage aho bagenda banyura hatandukanye muri aka Karere ka Rutsiro kugera n’aho birukankanwa, bagakubitirwa ubusa.

Mvugebarijyane Thomas ahamya ko yakubitiwe mu isantere ya Gakeri kubera ko gusa ngo abarizwa muri iyo miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

Ati “Byarambabaje kandi na n’ubu bikimbabaza, ariko ndavuga ngo kuva Imana inkuye muri aba Banyarwanda reka nigendere kuko bankubise nitambukira.”

Mvugebarijyane akomeza agira ati “Twese turi Abanyarwanda ariko ugasanga turapfunyikwa ngo wa gatwa we, uri kujyahe?”

Aba baturage bo muri iki cyiciro, bavuga ko n’abana babo bahohoterwa n’abo mu baturanyi babo, babaziga gusa ko ari abo muri iyi miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

Undi ati “Abana babature n’amabuye, nabwira n’ababyeyi babo ntihagire icyo babikoraho ahubwo bigapfa ubusa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, we ahakana ibivugwa n’aba baturage, akavuga ko basanzwe babanye neza n’abandi Banyarwanda.

Ati “Icyo guhabwa akato, navuga ko kidahari kuko bakorana n’abandi, kugira ngo bumve ko bagomba kwinjira mu muryango mugari, bagomba kubigiramo uruhare ni na yo mpamvu iyo tububakira tubashyira hamwe n’abandi.”

Ni mu gihe bamwe mu bagize iyo miryango basaba ko ababahohotera n’ababaha akato, bajya babiryozwa ku mugaragaro bakabazwa impamvu kugira ngo buri wese yumve ko ari Umunyarwanda kandi atekanye mu Gihugu cye.

Bavuga ko ibyo bakorerwa bibabaza
Basaba ubuyobozi kugira icyo bukora

Hagati yabo barizihirwa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

Next Post

Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

Impamvu Umuganura wasigiye bamwe inyota yo kumenya amateka yawo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.