Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

radiotv10by radiotv10
11/05/2022
in MU RWANDA
0
Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

Abasigajwe n'amateka (Photo/Internet)

Share on FacebookShare on Twitter

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’abatabariwa muri iki cyiciro bavuga ko bigoye kugira ngo abana bo muri iyi miryango bakwiga ngo nibura barangize amashuri abanza, bagasaba gushyirirwaho umwihariko mu burezi.

Abaganiriye na RADIOTV10 ni abo mu Turere twa Huye (Amajyepfo) na Gakenke (Amajyaruguru), bavuga ko kuba batabasha kwiga ngo nibura barangize amashuri abanza biri mu bituma badatera imbere.

Bavuga ko bamwe mu bana banga kugana ishuri kuko baba babona n’ababyeyi babo batararikandagiyemo.

Umwe yagize ati “nk’ubu uwo mugabo uvuga ntiyize, hari igihe uwo muhungu we atekereza ati ‘ese ko Papa akuze akaba angannye gutya atarize, njyewe bantoteza ngo nige, njye nakurikije ubwenge afite’.”

Undi avuga ko hari n’abana bava mu ishuri kubera imibereho mini baba bayemo.

Ati “Iyo abana babo babonye iwabo batabaha ibiryo neza baratoroka barara iyo ngiyo mu binani.”

Bamwe mu babashije kugera mu ishuri bavuga ko basoje amashuli yisumbuye imbaraga zo gukomeza zigacikira aho ndetse n’abasoje kaminuza bamwe babura gisunika yo kubona akazi nk’abantu amateka agaragaza ko basigajwe inyuma.

Umwe yagize ati « Naragarageje ndadepoza ariko aho tudepoza, ntibanaduhamagare ntimunakore n’ibizamini ntunamenye n’aho dosiye yarengeye. »

Umwe muri bo avuga ko Leta isanzwe yarashyizeho politiki igenga ibyiciro byihariye nk’abafite ubumuga n’urubyiruko ariko « abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma nta politiki ihari, nibura hagiyeho politiki ivuga iti ‘abasigajwe inyuma n’amateka nk’abantu batishoboye hariho ingamba zibafasha mu gihe umuntu atazubahirije hari ibihano’. »

Aba babashije kwiga bavuga ko mu gihe bakoroherezwa kubona akazi, byanatanga umusaruro wo gutuma barumuna babo bakunda ishuri.

Umwe ati « Bizatuma na wa wundi uri kwanga ishuri arikunda kuko abasha kubona ko na we uri gutera imbere kubera ko wize. »

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Joseph Curio Havugimana avuga ko kuzamura abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, binyuzwa muri gahunda zisanzweho zo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati « Gahunda zo gufasha abana zijyana no gutez imbere imibereho y’abaturage, gukurikirana niba umwana ageze igihe cyo kwiga, akajya kwiga ; niba uwo muryango udafite amikoro, izo gahunda zigafasha uwo muryango. »

Kugeza ubu imibare y’ihuriro ry’abahuriye ku mwuga w’ububumbyi COPORWA, igaragaza ko abari muri iki cyiciro ari ibihumbi birenga 35 mu Gihugu, muri ababashije kwiga amashuri abanza ni 6 119, abize ayisumbuye ni 1 038, naho abize imyuga ni 290 mu gihe abageze muri kaminuza ari 52.

Vedaste KUBWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + seven =

Previous Post

Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere

Next Post

Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Related Posts

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.