Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’abatabariwa muri iki cyiciro bavuga ko bigoye kugira ngo abana bo muri iyi miryango bakwiga ngo nibura barangize amashuri abanza, bagasaba gushyirirwaho umwihariko mu burezi.
Abaganiriye na RADIOTV10 ni abo mu Turere twa Huye (Amajyepfo) na Gakenke (Amajyaruguru), bavuga ko kuba batabasha kwiga ngo nibura barangize amashuri abanza biri mu bituma badatera imbere.
Bavuga ko bamwe mu bana banga kugana ishuri kuko baba babona n’ababyeyi babo batararikandagiyemo.
Umwe yagize ati “nk’ubu uwo mugabo uvuga ntiyize, hari igihe uwo muhungu we atekereza ati ‘ese ko Papa akuze akaba angannye gutya atarize, njyewe bantoteza ngo nige, njye nakurikije ubwenge afite’.”
Undi avuga ko hari n’abana bava mu ishuri kubera imibereho mini baba bayemo.
Ati “Iyo abana babo babonye iwabo batabaha ibiryo neza baratoroka barara iyo ngiyo mu binani.”
Bamwe mu babashije kugera mu ishuri bavuga ko basoje amashuli yisumbuye imbaraga zo gukomeza zigacikira aho ndetse n’abasoje kaminuza bamwe babura gisunika yo kubona akazi nk’abantu amateka agaragaza ko basigajwe inyuma.
Umwe yagize ati « Naragarageje ndadepoza ariko aho tudepoza, ntibanaduhamagare ntimunakore n’ibizamini ntunamenye n’aho dosiye yarengeye. »
Umwe muri bo avuga ko Leta isanzwe yarashyizeho politiki igenga ibyiciro byihariye nk’abafite ubumuga n’urubyiruko ariko « abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma nta politiki ihari, nibura hagiyeho politiki ivuga iti ‘abasigajwe inyuma n’amateka nk’abantu batishoboye hariho ingamba zibafasha mu gihe umuntu atazubahirije hari ibihano’. »
Aba babashije kwiga bavuga ko mu gihe bakoroherezwa kubona akazi, byanatanga umusaruro wo gutuma barumuna babo bakunda ishuri.
Umwe ati « Bizatuma na wa wundi uri kwanga ishuri arikunda kuko abasha kubona ko na we uri gutera imbere kubera ko wize. »
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Joseph Curio Havugimana avuga ko kuzamura abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, binyuzwa muri gahunda zisanzweho zo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Ati « Gahunda zo gufasha abana zijyana no gutez imbere imibereho y’abaturage, gukurikirana niba umwana ageze igihe cyo kwiga, akajya kwiga ; niba uwo muryango udafite amikoro, izo gahunda zigafasha uwo muryango. »
Kugeza ubu imibare y’ihuriro ry’abahuriye ku mwuga w’ububumbyi COPORWA, igaragaza ko abari muri iki cyiciro ari ibihumbi birenga 35 mu Gihugu, muri ababashije kwiga amashuri abanza ni 6 119, abize ayisumbuye ni 1 038, naho abize imyuga ni 290 mu gihe abageze muri kaminuza ari 52.
Vedaste KUBWIMANA
RADIOTV10