Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23

radiotv10by radiotv10
18/07/2022
in MU RWANDA
0
Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bakuru bahagarariye ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kunoza uburyo bagomba gutangira urugamba rwo kurandura umutwe wa M23.

Ni nyuma yuko abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bemeje itangizwa ry’ibitero bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, intumwa zihagarariye Ingabo zo mu Bihugu bigize uyu Muryango, zagiye mu gisa n’urugendo-shuri muri DRC kureba uko byifashe, kugira ngi ibikorwa byo guhashya uyu mutwe bizatangire bamenye uko ikibuga gihagaze.

Izi ntumwa zageze muri Congo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 15 Nyakanga 2022, zirimo uhagarariye Sudan y’Epfo, Uganda, na Kenya izaba iyoboye ibi bikorwa.

Nta ntumwa y’Igisirikare cy’u Rwanda yari muri izi, nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itsembye ivuga ko idashaka ko RDF ijya muri ubu butumwa ngo kuko ari iyo iri inyuma y’ibikorwa bya M23.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko ntakibazo abibonamo kuba DRC idashaka ko ingabo z’u Rwanda zijya muri iki Gihugu.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu gihe izindi ngabo za EAC zajya muri Congo zigakemura ikibazo cy’umutekano mucye, we yabyishimira.

Icyo gihe yagize ati “Nakwishima cyane bikozwe nta ruhare mbigizemo kuko kubijyamo byadutwara ubushobozi. Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti “Oya, ndashaka kubigukorera.”

Ziriya ntumwa z’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, zagiye muri DRC kwiga ikibuga, zanaboneyeho kuganira n’Umuyobozi w’ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC Sokola I Grand Nord byo guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ubuyobozi bw’Ibi bikorwa bya Sokola I, butangaza ko nyuma yo kwereka izi ntumwa uko ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byifashe mu gace ka Beni, bahawe isezerano n’izi ntumwa ko ingabo za EAC zambariye urugamba.

Umuvugizi wa Sokola I, Capt Antony Mwalushayi, yagize ati “Biteguye kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo byumwihariko bagahagarika burundu intambara ihanganishije FARDC na M23.”

Major General Jeef Munyanga wo mu gisirikare cya Kenya uyoboye izi ntumwa zagiye kwiga ikibuga kigiye kurwanirwaho n’Ingabo zo muri EAC, na we yizeje FARDC ko iki kibazo cya M23 kigiye kirangira burundu

Uyu musirikare mukuru uvuga ko iyi mirwano igomba guhagarara kandi amahoro akaboneka byanga byakunda, yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinsure burundu iyi mitwe yitwaje intwaro.”

Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC yifatanyije n’indi mitwe, iherutse gutangaza ko idatewe ubwoba n’ingabo izo ari zo zose zaza kuyirwanye yewe ngo n’izi zihuriwe za EAC zitayikoma imbere.

Ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) buherutse gutangaza ko izi ngabo zidafite ubushobozi bwo kurandura M23 ndetse ko na FARDC itabufite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + seventeen =

Previous Post

Kayonza: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu abanje kumukubita rugondihene

Next Post

Ni ikizamini nk’ibindi musanzwe mukora- Minisitiri Uwamariya yamaze ubwoba abatangiye ibya Leta

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni ikizamini nk’ibindi musanzwe mukora- Minisitiri Uwamariya yamaze ubwoba abatangiye ibya Leta

Ni ikizamini nk’ibindi musanzwe mukora- Minisitiri Uwamariya yamaze ubwoba abatangiye ibya Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.