Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa

radiotv10by radiotv10
27/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe Ubuvuzi, Maj Gen Ephrem Rurangwa yibukije abasirikare bakora muri uru rwego kimwe n’abasivile babafasha ko inshingano zabo zitagrukira ku kuvura abasirikare gusa, ahubwo ko zigera no ku baturage bose.

Maj Gen Ephrem Rurangwa yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ubwo yayoboraga inama yahuje abakora mu rwego rw’ubuvuzi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ni inama kandi yaganiriwemo uko serivisi z’ubuzima zihagaze mu Rwanda, ndetse n’intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuvuzi byumwihariko mu basirikare ndetse no mu muryango mugari mu rusange.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umugaba Mukuru w’Ingabo zishinzwe Ubuvuzi, Maj Gen Ephrem Rurangwa yasabye abayitabiriye kongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo bakomeze gutanga serivisi nziza kandi banafashe RDF kugera ku ntego iri mu z’ibanze.

Yagize ati “Inshingano zacu muri iyi serivisi ni ugutanga ubuvuzi bw’ibanze ku basirikare, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’imiryango yabo, ndetse no mu Gihugu muri rusange. Inshingano zacu ariko ntizigarukira kuri aba bambara imyenda ya gisirikare gusa, ahubwo zigera ku baturage bose mu Gihugu.”

Yaboneyeho kandi gusaba abakora muri ubu buvuzi kwihatira kwihugura ndetse no gushakisha ubumenyi byumwihariko mu ikorabuhanga rigezweho ryifashishwa mu nshingabo zabo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza zisumbuyeho.

Maj Gen Ephrem Rurangwa yibukije abakora mu buvuzi bwa gisirikare ko inshingano zabo zigera no ku baturage bose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 4 =

Previous Post

Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

Next Post

Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.