Abayobozi mu Nzego z’Umutekano, abo mu nzego Nkuru z’Igihugu, abashakashatsi n’abarimu muri za Kaminuza; bari mu nama yiga ku mutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ yateguwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubwa Kaminuza y’u Rwanda.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo, Juvernal Marizamunda.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali, Abapolisi bakuru, ndeste n’abo mu nzego za gisivile baturutse mu Bihugu 52, ifite insanganyamatsiko igira iti “Contemporary Security Challenges: The African Perspective.” Bivuze ko igamije kurebera hamwe ibibazo byototera umutekano, bigomba gusuzumwa ku rwego rwa Afurika.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Umutekano, Juvenal Marizamunda yibukije ko Isi ikomeje guhura n’ibibazo bibangamira umutekano, amahoro n’ituze.
Muri ibi bibazo birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, biterwa n’imiyoborere iba ijegajega mu Bihugu bimwe na bimwe.
Ati “Iyi nama iraduha uburyo buboneye n’amahirwe yo kuganira, ndetse no gusesengura ibyo bibazo, tugasangizanya ibyiza byagiye bikorwa hamwe, ndetse n’uburyo bwo guhuza imbaraga burimo n’udushya bwifashishwa mu guhangana n’ibibazo byugarije uyu Mugabane muri iki gihe ndetse no kurushaho kubaka umutekano n’ahazaza hatekanye.”
Juvenali Marizamunda kandi avuga ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu bikorwa by’iterabwoba, ubuhezanguni bwugarije Isi, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage nk’ikibura ry’ibiribwa.
RADIOTV10