Amakuru agezweho kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria wari wakuwe by’igitaraganya mu mwiherero w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Nigeria Ani Elijah, wifuza gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, wari uherutse no kugaragara yagiye mu mwiherero ariko akawukurwamo bitunguranye, ubu biravugwa ko yawusubiyemo nyuma y’amasaha macye.

Uyu rutahizamu usanzwe akinira Bugesera FC, yari yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024 ubwo abakinnyi b’Amavubi bari bagiye kwerecyeza i Bugesera mu mwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko Ani Elijah agaragaye ku Cyicaro cya FERWAFA aho yari yahuriye n’abandi bakinnyi, ngo bafate imodoka iberecyeza aho bari gukorera umwiherero, haje kumenyekana amakuru ko we yawukuwemo, kugira ngo habanze hashakwe ibyangombwa bimwerera gukinira u Rwanda.

Amakuru yavugaga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari riri kuvugana n’iryo muri Nigeria niba Ani Elijah atarigeze akinira ikipe y’Igihugu, ndetse rikarisubiza ko atayikiniye.

FERWAFA yahise itangira gushaka ibyangombwa by’uyu musore kugira ngo hataba havuka ibibazo mu gihe yaba akiniye ikipe y’Igihugu nk’uko byigeze kugenda mu minsi ishize.

Amakuru agezweho ubu, avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2021 rutahizamu Ani Elijah yasubiye mu mwiherero, ubu akaba ari kumwe na bagenzi be ndetse bagakomezanya imyitozo.

Ani Elijah kandi yitabiriye uyu mwiherero atari yanagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler.

Ni mu gihe bivugwa ko uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yifuje gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ndetse n’umutoza Frank Spittler akaba yaramushimye kubera imikinire ye.

Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi bahiriwe na Shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024, dore ko aza no mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 15.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru