Monday, September 9, 2024

Hatangajwe icyagaragaye mu iperereza ku bakekwaho gufasha abo mu butabera kwakira indonke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha rwataye muri yombi abantu 10 barimo Abacamanza babiri b’Inkiko z’Ibanze, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha, ndetse n’abafatanyacyaha babo babafashaga kwaka no kwakira ruswa, hanatanganzwa ibyagaragaye mu iperereza ryari rimaze igihe ribakorwaho.

Itabwa muri yombi ry’aba bantu 10 ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.

Abatawe muri yombi barimo Micomyiza Placide usanzwe Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu usanzwe ari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama; Misago Jean Marie Vianney akaba umugenzacyaha (station Ngarama).

RIB kandi yataye muri yombi Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Tuyisenge Jean d’Amour, ndetse n’abafatanyacyaha babo babafashaga mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa.

RIB igira iti “Abo bafatanyacyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.”

Aba bantu 10 bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye, zirimo iya Nyarugenge, iya Kicukiro, iya Nyamirambo, iya Kimihurura, iya Kimironko ndetse n’iya Remera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ruri gutunganya dosiye zabo kugira zishyikirizwe Ubushinjacyaha, rwaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abantu bakora ibyaha nk’ibi bafatwe.

Muri ubu butumwa bwa RIB, ikomeza igira iti “Iboneyeho no kuburira uwo ari we wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira, kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya ruswa mu Gihugu cyacu.”

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N°54/2018 RYO KU WA 13/08/2018 RYEREKEYE KURWANYA RUSWA

Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Ingingo ya 5: Kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa

Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts