Uwatoje ikipe y’u Rwanda n’iya Uganda yasekewe n’amahirwe abona iy’ikindi Gihugu atoza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Ireland Jonathan Mckinstry watozaga ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya wanayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona, wanatoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yamaze kugirwa umutoza wa Gambia.

Johnathan Mckinstry abonye ikipe y’Igihugu atoza nyuma yo amaze gufasha ikipe ya Gor Mahia kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona yo muri Kenya birimo n’icyo yayihesheje mu mpera z’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Uyu munya-Ierland w’imyaka 38, wigeze gutoza Amavubi unafite agahigo ko kuba yarabaye umutoza ukiri muto ubwo muri 2013 yari afite imyaka 27 Kandi atoza Sierra Leone yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Izi nshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu ya Gambia, azazitangira tariki ya 01 z’ukwezi gutaha kwa Kamena 2024, mu gihe amakipe y’Ibihugu ari mu mikino.

Uretse Amavubi yigize kubera umutoza, Jonathan Mckinstry yanatoje amakipe y’Ibihugu nka Sierra Leone na Uganda, ndetse akaba yaranatoje amakipe yo muri Bangladesh, ubu akaba yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru