Hatangajwe ikigiye gukorwa mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abibagirwa gusuzumisha ibinyabiziga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kujya yibutsa abatunze ibinyabiziga igihe ibyangombwa by’isuzuma byabyo bizarangirira, kugira ngo hatagira abakomeza gufatwa bafite ibyarangije igihe.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, mu butumwa ubuyobozi bw’uru rwego rwanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Ubusanzwe icyangombwa cy’isuzuma ryakorewe ikinyabiziga, kimara umwaka umwe, mu gihe hakunze kumvikana abafatwa bafite ibyarangije igihe, bakavuga ko bibagiwe igihe byarangiriye, bigatuma bacibwa amande.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Polisi y’u Rwanda ivuga ko igiye kujya yibutsa abafite ibinyabiziga igihe ibyangombwa by’isuzuma byabyo bigiye kurangira.

Muri ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, yagize iti “Guhera ubu Polisi y’u Rwanda izajya yibutsa ku gihe abatunze ibinyabiziga kugira ngo ibyangombwa by’isuzumwa ry’ibinyabiziga byabo bye guta agaciro.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza igira iti “Ba nyiri ibinyabiziga bazajya bakira ubutumwa bubibutsa ko ibyangombwa byabo bigiye kurangira, iminsi itanu mbere y’uko birangira.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, runafite mu nshingano umutekano wo mu muhanda, ruvuga ko iyi gahunda ije kunganira ibindi bikorwa byarwo byo kunoza serivisi no korohereza abatwara ibinyabiziga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru