Abasirikare babiri bafite ipeti rya Private bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya ku gahato abagore muri Kangondo II ahazwi nka Bannyahe mu Murenge wa Remera, bahanaguweho iki cyaha n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare bajuririye icyemezo bari bafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare.
Aba basirikare babiri ari bo Private Nishimwe Fidèle na Priva Ndayishimiye Patrick, babanje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, umwaka ushize wa 2020, rwari rwabahaimije ibyaha byo gukubita n’ubujura ndetse no gusambanya ku gahato abagore.
Aba basirikare baragwaga hamwe na bagenzi babo batatu ariko bakaza guhanagurwaho ibyaha, bagasigara ari babiri ndetse n’abasivire babiri bakoraga irondo ry’umwuga ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane.
Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko mu Ukwakira 2020, Ndayishimiye Patrick yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu mu gihe mugenzi we Nishimwe Fidele yari yakatiwe umwaka umwe kimwe n’aba basivile babiri na bo bari bakatiwe gufungwa umwaka umwe gusa bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha ubu bujurire, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021 rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato cyari gikurikiranywe kuri aba basirikare ndetse runabagabanyiriza ibihano.
Ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomaga umwanzuro warwo, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byatuma ruhamya aba basirikare icyaha cyo gusambanya ku gahato.
Uru rukiko kandi rwahise rubagabanyiriza ibihano kuko Ndayishimiye yakatiwe igifungo cyamezi atanu n’ihazabu ya 100 000 Frw, akaba yahise afungurwa kuko iki gifungo akirengeje muri gereza.
Naho Nishimwe wari wakatiwe umwaka umwe we akaba yakatiwe amezi atandatu n’ihazabu ya 500 000 Frw na we akaba yahise arekurwa kuko arengeje iki gihe afunze.
Uyu Nishimwe ni we wahamijwe icyaha cyo gukubira no gukomeretsa mu gihe abandi bahamwe no kuba batarabivuze.
Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.
RADIOTV10