Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda, bishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Bunia muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bwa bamwe mu basirikare ba Uganda (UPDF), yanakomerekeyemo abandi bagera mu icumi, barimo abakomeretse bikabije.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Djugu-centre-Masikini, muri Gurupoma ya Loranu, muri Segiteri ya Walendu Djatsi mu Ntara ya Ituri.
Amakuru aturuka mu gace kabereyemo iyi mpanuka y’imodoka itwara abasirikare ba Uganda bari mu bikorwa bafatanyijemo na FARDC muri Congo, avuga ko yatewe n’ikiraro cya Ngando cyangiritse.
Nanone kandi amakuru avuga ko imwe mu modoka z’ikamyo zari zitwaye aba basirikare bavaga Djugu-centre, yagonze icyo kiraro ikora impanuka.
Imirambo y’abasirikare basize ubuzima muri iyi mpanuka, yahise yoherezwa mu gace ka Nebbi i Kampala muri Uganda kugira bazashyingurwe mu Gihugu cyabo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe hari hashize iminsi itatu gusa, abasirikare ba Uganda boherejwe mu bikorwa bya gisirikare muri aka gace ka Djugu-centre.
Igisirikare cya Uganda cyohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri gufatanya na FARDC guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo, uherutse no kwivugana abantu barenga 40 ubasanze mu rusengero.
RADIOTV10