Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda babiri baburiye ubuzima muri Centrafrique bagiye gukorewa igikorwa cy’icyubahiro

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare b’u Rwanda babiri baburiye ubuzima muri Centrafrique bagiye gukorewa igikorwa cy’icyubahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri mu Ngabo z’u Rwanda barimo ufite ipeti rya Sergent Major na Caporal, baburiye ubuzima muri Repubulika ya Centrafrique aho bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, bagiye guhabwa icyubahiro n’uyu Muryango, banagenerwe umudari.

Iki gikorwa cyo guha icyubahiro no kunamira aba basirikare b’u Rwanda, kizaba kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi, nk’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Muri uyu muhango wo guha icyubahiro Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, uzabera ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aba basirikare bazagenerwa umudari witiriwe Hammarskjold usanzwe uhabwa umusirikare cyangwa umupolisi waburiye ubuzima mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Muri uyu muhango, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres azunamira kandi ahe icyubahiro abasirikare barenga 4 400 baburiye ubuzima mu butumwa bw’uyu Muryango kuva mu 1948.

Azanayobora kandi umuhango wo gutanga iyi midali ku basirikare, abapolisi n’abasivile 57 baburiye ubuzima mu butumwa bwa LONI umwaka ushize.

U Rwanda ni Igihugu cya kabiri mu kugira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi cyohereza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, aho gifite abakabakaba 5 900 barimo ab’igitsinagore 660 boherejwe mu butumwa mu duce twa Abyei muri Centrafrique no Sudani y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 5 =

Previous Post

Agezweho: Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo urugamba rwongeye kwambikana

Next Post

Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Yari imazemo imyaka itatu: Indi kipe yasohotse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.