Abasore batatu bo mu Karere ka Nyamasheke bakekwaho kwiba umuturage ibihumbi 300 Frw na Telefone, bafashwe mu gicuku bavuye mu kabari kuyanywera, banasanganwa amafaranga macye mu yo bari bibye, ndetse n’inyama bari baguzemo.
Aba basore barimo babiri b’imyaka 23 n’undi w’imyaka 30, bafashwe ahagana saa sita z’ijoro ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ubwo bari bavuye mu kabari kari mu isantere y’ubucuruzi ya Mwezi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba basore bibye uriya muturage bamutegeye mu nzira na bwo mu ijoro saa mbiri, mu Mudugudu wa Boli, mu Kagari ka Miko, mu Murenge wa Karengera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Polisi yatangiye gushakisha aba basore nyuma y’uko ihawe amakuru n’umuturage wasanze uyu wari wibwe, yakomerekejwe.
Yagize ati “Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa mbiri z’ijoro, n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu bataramenyekana, bakamwambura ibihumbi 300Frw na telephone, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro, ubwo bari bavuye mu Kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.”
SP Bonaventure Twizere avuga ko aba basore bakibona abapolisi, umwe muri bo yashatse kujijisha, akajugunya telefone bari bibye uwo muturage.
Ati “Byaje kugaragara ko ari iy’uwibwe, abapolisi babasatse babasangana 114 900Frw bari basigaranye, n’ibilo 7 by’inyama bari baguze muri ayo mafaranga.”
Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bibye amafaranga umuturage, ariko ko batari bazi umubare wayo, kandi ko bamuteze kuko bari bazi ko uwo munsi yari yagurishije inka.
RADIOTV10