Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in MU RWANDA
0
Abasore bibye 300.000Frw bafatwa basigaranye macye andi bayanywereye banaguzemo inyama
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore batatu bo mu Karere ka Nyamasheke bakekwaho kwiba umuturage ibihumbi 300 Frw na Telefone, bafashwe mu gicuku bavuye mu kabari kuyanywera, banasanganwa amafaranga macye mu yo bari bibye, ndetse n’inyama bari baguzemo.

Aba basore barimo babiri b’imyaka 23 n’undi w’imyaka 30, bafashwe ahagana saa sita z’ijoro ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ubwo bari bavuye mu kabari kari mu isantere y’ubucuruzi ya Mwezi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba basore bibye uriya muturage bamutegeye mu nzira na bwo mu ijoro saa mbiri, mu Mudugudu wa Boli, mu Kagari ka Miko, mu Murenge wa Karengera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Polisi yatangiye gushakisha aba basore nyuma y’uko ihawe amakuru n’umuturage wasanze uyu wari wibwe, yakomerekejwe.

Yagize ati “Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa mbiri z’ijoro, n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu bataramenyekana, bakamwambura ibihumbi 300Frw na telephone, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro, ubwo bari bavuye mu Kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.” 

SP Bonaventure Twizere avuga ko aba basore bakibona abapolisi, umwe muri bo yashatse kujijisha, akajugunya telefone bari bibye uwo muturage.

Ati “Byaje kugaragara ko ari iy’uwibwe, abapolisi babasatse babasangana 114 900Frw bari basigaranye, n’ibilo 7 by’inyama bari baguze muri ayo mafaranga.”

Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bibye amafaranga umuturage, ariko ko batari bazi umubare wayo, kandi ko bamuteze kuko bari bazi ko uwo munsi yari yagurishije inka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 4 =

Previous Post

Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

Next Post

Imfura ya Ange Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imfura ya Ange Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi

Imfura ya Ange Kagame yakoze 'Graduation' mu irerero ryo muri Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.