Abatega imodoka rusange muri Kigali bakomeje guhozwa: Hatangajwe indi nkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bongeye kwizezwa ko hari kuvugutwa umuti w’ubucye bw’imodoka butuma abagenzi benshi bamara umwanya munini bahagaze muri za Gare bazitegereje, kandi mu mezi atatu ari imbere hari ikindi kigiye gukorwa.

Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kimaze iminsi kigarukwaho n’abazitega, biyasira bavuga ko bamaze igihe kinini bategereje imodoka zibatwara, mu gihe inzego zibishinzwe na zo zigaragaza ko iki kibazo gishingiye ku bucye bwazo.

Izindi Nkuru

Tariki 09 Mutarama 2023 ubwo Perezida Paul Kagame yari amaze kwakira indahiro za Senateri Dr. Kalinda François Xavier wanatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda, yagarutse kuri iki kibazo cyakunze kuzamurwa mu majwi y’abaturage benshi.

Icyo gihe umukuru w’u Rwanda yagize ati “Ibyo ni ibyo numva mu baturage ariko ababishinzwe ntawe urakingezaho. Wenda murabizi cyangwa ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye uko ikibazo giteye, mugishakire umuti gikemuke.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, iki kibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyongeye kugarukwaho, ndetse Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igitangaho igisubizo.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng, Patricie Uwase yavuze ko abikorera bari muri uru rwego rwo gutwara abagenzi, bahuye n’ibibazo byatumye imodoka zigabanuka cyane.

Ati Ariko mu gihe kidatinze mu Mujyi wa Kigali byumwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300, hanyuma n’ibindi bibazo bitandukanye.

Yavuze ko nko muri Gare ya Nyabugogo nk’ihuriro rikuru rihuriramo imodoka zijya hanze y’Igihugu ndetse n’iziva n’izijya mu Ntara, hari gukorwa inyigo y’uburyo hatunganywa.

Ati Ku buryo n’uwajya aho hategerwa imodoka [Gare] yasanga ikora neza nkuko bikwiriye.

Yavuze kandi ko no mu yindi mijyi yunganira Kigali na ho hari ibibazo mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bijyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko ko byo byakemutse ubu na ho hakomeza kongerwa umubare w’imodoka.

Uwari uyoboye iki kiganiro yabajije Eng Paricie igihe nyirizina ziriya modoka 300 zizaba zabonetse ngo zongerwe mu zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Yasubije avuga ko kubera uburemere bw’iki kibazo, Leta yatangiye yamaze kwegeranya ingengo y’imari yo kuzigura ku buryo igisigaye ari ukuzitumiza.

Ati Navuga ko mu gihe kitarenze amezi atatu [kuko kugura imodoka], hari aho zikorerwa, hari ukuzizana na byo bifata umwanya, ariko iyi gahunda iri gukorwaho rwose iri hafi kuragira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko iyi gahunda itari iya Leta 100% ahubwo ko izakorana n’abikorera.

Agaruka kuri izi modoka zizatumizwa, yagize ati “Izo modoka nizegera mu Rwanda zizanahabwa n’ubundi abikorera ikomeze izikoreshe neza, ahubwo icyo twe tuzanoza neza ni ukubikurikirana neza kugira ngo tutazongera kwisanga muri icyo kibazo nk’icyari cyabaye ubu.”

Yavuze kandi ikindi cyakozwe mu gushaka umuti w’iki kibazo, hafunguwe isoko ryo gutwara abagenzi ku buryo kompanyi zose zibishoboye ziri gutwara abantu mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

RADIOTV10

Comments 4

  1. BUGINGO says:

    Iki kibazo kimaze igihe rwose gusa njye njye sinkibona mu buke bw’imodoka gusa ahubwo hakwiye gutekerezwa no kubuke bw’imihanda iva cg ijya Nyabugogo n’ahandi hantu hategerwa imodoka rusange kuko umubyigano ubamo nawo ubwawo utuma abantu batinda ku mirongo cg mu modoka! Hizwe uko kuva muri gare imwe ujya mu yindi byihuta mbona n’imodoka zihari zaba zihagije. Nihongerwa imodoka ariko ikibazo cyo kugenda mu mihanda kigihari nta gisubizo gifatika bizatanga

  2. Nsenga Deo says:

    Basi igihe tugitegereje izo modoka mudufashe muri nkeya zihari kuko uburyo bazidutwaramo biteye agahinda badufatirana nubukeya bwazo maze bakadupakiramo nk’imifuka y’amakara koko namwe murebye ziriya Bus za Volcano zikwiriye kugendanamo imirongo 2 y’abantu bagenda bahagaze ?imodoka ibirahure byazo ntabwo bifunguka barangiza bakadupakiramo bakuzuza no hejuru kuburyo abasigara mu nzira usanga uburyo bwo gusohokamo ari ikibazo rwose icyo kibazo Police izagikigeho kuko birababaje

  3. Niringiyimana Felicien says:

    Nukuri biteye agahinda kumara umunsiwose utegerereje imodoka utazigihe izira bikarangira byishe gahundazumuntu nibadufashe rwose kuko bitubangamiye

  4. Kugera kukazi ukerewe birabangamye gusa nokukageraho usa nuvuye murisport nabyo ntibyoroshye izi bus za volcano zitwara abagenzi muburyo bwarusange muzikorere ubugenzuzi muvugute umuti wogutwara abantu badahumeka kuberako ataribyo zagenewe

Leave a Reply to Emmanuel TWAHIRWA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru