Rusizi- Abagore bakora akazi ko gupakira no gupakurura imizigo [abazwi nk’abakarani] ku mupaka wa Rusizi ya I mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko nyuma yo gutinyuka uyu murimo byahinduye imibereho yabo kuko ubu batakiri bamwe bategereza ko umugabo ataha ngo babone icyo barya.
Hirya y’ejo hashize tariki 12 Gicurasi, hizihijwe Umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore, aho benshi bazirikanye ababyeyi babibarutse, babashimira ibyo babakoreye cyangwa babakorera kugira ngo babashe kubaho.
Ababyeyi b’abamama, bashimirwa uruhare runini bagira mu mibereho y’ingo zabo, yaba mu mirimo yo mu rugo, ndetse ubu bagira n’uruhare runini mu guhahira ingo zabo, ndetse n’imirimo yari yarahariwe abagabo, ubu basigaye barayitinyutse bakayikora.
Mu Karere ka Rusizi, hari bamwe mu batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa, aho bakora akazi ko gupakira no gupakurura imizigo, kugira ngo babashe kubeshaho imiryango yabo.
Aba bagore bibumbiye muri Koperative ‘Twihangire Imirimo’ bavuga ko ubuzima bushaririye babagamo ndetse no kurambirwa gutegera amaboko abagabo kuri buri kimwe, biri mu byatumye bahaguruka bahangara akazi katamenyerewe ku bagore.
Mukayisenga Denyse ati “Ntaraza muri aka kazi nagombaga gutegereza umugabo ngo ndebe ko hari icyo yabonye nkajya guhaha ari uko atashye kandi rimwe na rimwe akaba ataronse.”
Nyiransabimana Claudette umaze imyaka itandatu akora aka kazi, avuga ko akigatangira yaciwe integer n’amafaranga ya mbere yacyuye ariko ntiyacika intege kugeza ubwo atangiye kubona ibyiza byako.
Ati “Ndibuka ko ku munsi wa mbere mpagera nacyuye ibiceri Magana abiri ndetse n’abagabo bakavuga ko ntazabishobora, cyakora nyuma nkomeza kwizirika kugeza menyereye.”
Kujya hejuru y’imodoka ari abagore ndetse no kuzipakira no kuzipakurura ari abagore byatumye hari ababanza kubaca intege ariko kubera kumenya icyo bashaka bakomeje urugendo rwabo
Bagwire Angelique ati “Hari ababyakiraga nabi bakatubwira ko akazi dukora ari ak’abagabo gusa, ariko twebwe tukabona nta kazi k’umugore cyangwa umugabo gusa ahubwo icyo umwe yakora n’undi yagikora.”
Mu gihe mbere yo gutangira akazi k’ubukarani bamwe muri aba bagore batabashaga kwigurira igitenge ahubwo bagahora bahanze amaso abagabo babo, ubukarani bakora butuma bigurira umwambaro bashatse kandi na buri cyumweru bakabasha kwizigama.
Nyiransabimana Claudette ati “Ubukarani bwampesheje icyubahiro kuko ubu iyi saha nshobora gukenera igitenge cy’ibihumbi cumi na bitanu nkakigurira ntarindiriye ko umugabo akingurira.”
Nyirarukundo Odette ati “Ubu hafi ya twese tuba mu matsinda, amafaranga umuntu acyura buri munsi avanaho macye yo kwizigama buri cyumweru.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie asanga kwitinyuka kw’abagore kugeza aho bahangara imirimo bamwe bafata nk’iyagenewe abagabo gusa, ari umusaruro w’imiyoborere myiza.
Ati “Umugore rero arashoboye, iyo ahagurutse agakora binatuma urugo rwe rutera imbere. Abagitinya imirimo imwe n’imwe bari gusigara. Amahirwe y’imiyoborere myiza twabonye tuyabyaze umusaruro, akazi kose tugomba kugakora.”
Koperative Twihangire Imirimo ibarizwamo aba bagore, igizwe n’abanyamuryango 38, barimo abagore 13 kugeza ubu bishimira aho ubukarani bumaze kubageza ugereranyije n’uko bahoze.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOV10