Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abategarugori batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa bavuze akabari ku mutima-(AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
14/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abategarugori batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa bavuze akabari ku mutima-(AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Rusizi- Abagore bakora akazi ko gupakira no gupakurura imizigo [abazwi nk’abakarani] ku mupaka wa Rusizi ya I mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko nyuma yo gutinyuka uyu murimo byahinduye imibereho yabo kuko ubu batakiri bamwe bategereza ko umugabo ataha ngo babone icyo barya.

Hirya y’ejo hashize tariki 12 Gicurasi, hizihijwe Umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore, aho benshi bazirikanye ababyeyi babibarutse, babashimira ibyo babakoreye cyangwa babakorera kugira ngo babashe kubaho.

Ababyeyi b’abamama, bashimirwa uruhare runini bagira mu mibereho y’ingo zabo, yaba mu mirimo yo mu rugo, ndetse ubu bagira n’uruhare runini mu guhahira ingo zabo, ndetse n’imirimo yari yarahariwe abagabo, ubu basigaye barayitinyutse bakayikora.

Mu Karere ka Rusizi, hari bamwe mu batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa, aho bakora akazi ko gupakira no gupakurura imizigo, kugira ngo babashe kubeshaho imiryango yabo.

Aba bagore bibumbiye muri Koperative ‘Twihangire Imirimo’ bavuga ko ubuzima bushaririye babagamo ndetse no kurambirwa gutegera amaboko abagabo kuri buri kimwe, biri mu byatumye bahaguruka bahangara akazi katamenyerewe ku bagore.

Mukayisenga Denyse ati “Ntaraza muri aka kazi nagombaga gutegereza umugabo ngo ndebe ko hari icyo yabonye nkajya guhaha ari uko atashye kandi rimwe na rimwe akaba ataronse.”

Nyiransabimana Claudette umaze imyaka itandatu akora aka kazi, avuga ko akigatangira yaciwe integer n’amafaranga ya mbere yacyuye ariko ntiyacika intege kugeza ubwo atangiye kubona ibyiza byako.

Ati “Ndibuka ko ku munsi wa mbere mpagera nacyuye ibiceri Magana abiri ndetse n’abagabo bakavuga ko ntazabishobora, cyakora nyuma nkomeza kwizirika kugeza menyereye.”

Kujya hejuru y’imodoka ari abagore ndetse no kuzipakira no kuzipakurura ari abagore byatumye hari ababanza kubaca intege ariko kubera kumenya icyo bashaka bakomeje urugendo rwabo

Bagwire Angelique ati “Hari ababyakiraga nabi bakatubwira ko akazi dukora ari ak’abagabo gusa, ariko twebwe tukabona nta kazi k’umugore cyangwa umugabo gusa ahubwo icyo umwe yakora n’undi yagikora.”

Mu gihe mbere yo gutangira akazi k’ubukarani bamwe muri aba bagore batabashaga kwigurira igitenge ahubwo bagahora bahanze amaso abagabo babo, ubukarani bakora butuma bigurira umwambaro bashatse kandi na buri cyumweru bakabasha kwizigama.

Nyiransabimana Claudette ati “Ubukarani bwampesheje icyubahiro kuko ubu iyi saha nshobora gukenera igitenge cy’ibihumbi cumi na bitanu nkakigurira ntarindiriye ko umugabo akingurira.”

Nyirarukundo Odette ati “Ubu hafi ya twese tuba mu matsinda, amafaranga umuntu acyura buri munsi avanaho macye yo kwizigama buri cyumweru.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie asanga kwitinyuka kw’abagore kugeza aho bahangara imirimo bamwe bafata nk’iyagenewe abagabo gusa, ari umusaruro w’imiyoborere myiza.

Ati “Umugore rero arashoboye, iyo ahagurutse agakora binatuma urugo rwe rutera imbere. Abagitinya imirimo imwe n’imwe bari gusigara. Amahirwe y’imiyoborere myiza twabonye tuyabyaze umusaruro, akazi kose tugomba kugakora.”

Koperative Twihangire Imirimo ibarizwamo aba bagore, igizwe n’abanyamuryango 38, barimo abagore 13 kugeza ubu bishimira aho ubukarani bumaze kubageza ugereranyije n’uko bahoze.

Burira imodoka bagapakurura nta bwoba

Ibyakorwaga na basaza babo, bavuze ko na bo babishobora

N’umufuka bashyira ku mutwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Guinea yakiranywemo urugwiro rwinshi n’Abanya-Guinea

Related Posts

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

by radiotv10
28/11/2025
0

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza,...

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Guinea yakiranywemo urugwiro rwinshi n’Abanya-Guinea

AMAFOTO: Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Guinea yakiranywemo urugwiro rwinshi n'Abanya-Guinea

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.