Abategarugori b’u Rwanda bihaye umukoro wihariye washibutse mu mananiza barambiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, biyemeje gushinga Banki yabo, kuko ikigega BDF gitera inkunga imishinga y’iterambere, kibananiza mu gihe bashaka amafaranga yo kwiteza imbere.

Ibi babitangarije mu Nteko Rusange ya 22 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Abagore bavuga ko iyi ntego igamije guhangana n’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuryango mu ngeri zitandukanye zishingiye kuba batoroherwa no kubona igishoro cyo gushyigikira imishinga yabo.

Bavuga ko ahanini babiterwa n’uko ikigega cya Leta gifasha imishinga y’iterambere (BDF) kibagora, bityo ko bagomba gutangira urugendo rwo gushinga banki yabo.

Colette Mukantayomba wo mu nama y’igihugu y’abagore yagize ati “Ndagira ngo ngaruke ku kibazo cya BDF dukunze kugarukaho cyane. Harabura iki ngo habe Banki y’abagore? Nk’abagore tugire banki yacu. Ayo mafaranga tubona yose tujye tuyanyuza muri banki yacu, tutarinze kuyaciya muri BDF, kuko urajya gusaba amafaranga muri BDF bakakubwira ko hakirimo imbogamizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Jackline Kamanzi, yabuze ko na we ashyigikiye iki gitekerezo, kandi ko kimaze igihe, ku buryo hakenewe inyigo kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Ati “Nibishoboka numva ari umwanzuro twafata, ariko ku ishyirwa mu bikorwa tuzakomeza tugishe inama ubuyobozi bwacu.”

Umuyobozi mukuru wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo avuga ko iyi myitwarire ishingiye ku kuba abagore bamwe batazi imikorere y’iki kigega.

Ati “Nk’aya mafaranga bavuze yavuye mu Turere kimwe n’ayandi batubwiye miliyoni zenda kugera kuri mirongo itanu, nizo zaciye muri BDF. Hari n’ayandi dusanganwe agera kuri miliyoni magana ane yagenewe abagore. Nta mugore watugannye ngo abure amafaranga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine avuga ko ibi byose byagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Ati “Ukurikije uko umuyobozi wa BDF yabisobanuye, birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari, kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe, cyane cyane bariya bagore bo hasi; hari abasobanukiwe ariko hari n’abatazi ko ayo mahirwe ahari. Ni ugukomeza kubahugura no kubafasha gutegura iyo mishinga kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.”

Mu rwego rwo gufasha abagore kwiteza imbere; Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 bazafasha koperative z’abagore 39 zikora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rusizi, bakazahabwa 59 173 592 Frw.

Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga kandi ko hari miliyoni 49 696 723 Frw zizashyirwa mu bikorwa bishyigikira imishinga y’abagore, kugira ngo irusheho kubabyarira inyungu no kwiteza imbere.

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko hagikenewe ubukangurambaga
Abagore bihaye intego yo gushyira Banki yabo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru