Mu karere ka Rubavu mu murenge wa cyanzarwe abaturage bakorera mu isoko rya Bizige bibaza impamvu isoko ryabo rimaze imyaka irenga ine barikoreramo riva kandi ngo iki kibazo baracyeretse ubuyobozi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe buvuga ko iki kibazo gihari kandi gihangayikishije abaturage bukavuga ko bwamaze gukora inyigo izagenderwaho risanwa nubwo ntagihe nyirizina ubu buyobozi bugaragaza.
Ni isoko ryubatse hejuru y’umuhanda ni mukibanza gicuramye kuburyo amazi ava hejuru yaryo amanuka yerekeza mubaturage.isoko ricyubakwa ryari ryahawe imireko yinjiza amazi mubigega kuburyo nta mazi ava kuri aya mabati ngo ajye gusenyera abaturage.gusa igihangayikishije ni uko ari ibigega ubu byamaze gutoboka imireko nayo iracika amazi ubu Aruhukira mumazu y’abaturage ikindi iri soko naryo ubwaryo rirava abarikoreramo ba baba banyagirwa.
Nyirazaninka Beatrice aganira na Radiotv10 yagize ati : ‘‘Maze igihe kinini nkorera muri iri soko rya ryabizige twagaragaje ko iyo imvura iguye tunyagirwa ariko ntituzi impamvu batarisana. Basi bazatwake amafaranga tujye dusora ariko iri soko risanwe’’
Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka irenga irenze bagaragaza iki kibazo ubuyobozi ngo ntibugire icyo bugikoraho gusa uwimana vedaste umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge wa cyanzarwe avuga ko iri soko ryamaze gukorerwa inyigo kugirango risanwe n’ubwo uyu muyobozi atagaragaza igihe.
UWIMANA vedaste umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge wa cyanzarwe yemeza ko ari ikibazo gihari ati ni ikibazo koko gihari ariko twatangiye gukora ubuvugizi kuburyo muminsi iri imbere cyazaba cyakemutse.kuko ubu twamaze no gukora inyigo izagenderwaho mu kurisana kuko nubundi risanzwe ryubatse muburyo ryemerera amazi kwinjiramo rero tuzasaba ko ryakubakwa muburyo bwiza.
Iri soko rya ryabizige abaturage basaba ko ryasanwa abatuareg bavuga ko ribafatiye runini kuko ariryo ribafasha guhahirana n’abaturanyi gusa ubwitabire bw’abarikoreramo bukaba buri hasi kuko abeshi bacibwa intege n’uburyo iri soko rubtse kuko usanga ibicuruzwa byabo binyagirwa nabo bagakora imvura n’izuba bibari kumugongo.
Inkuru ya Darton Gasigwa