Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo harandurwe amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hakwiye kongerwa imbaraga muri gahunda zisanzwe zihuza Abanyarwanda nka ‘Ndi Umunyarwanda’.
Muri ibi biganiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko muri aka karere hagite imbogamizi zitandukanye zikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’abatuye ako karere.
Aragira ati: “Haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside aho bigaragarira mu magambo asesereza mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uyu mwaka habonetse cases 10 z’ingengabitekerezo ya Jenoside, naho muri 2024 haboneka 19. Ntabwo byumvikana kandi ugasanga hari na cases tubonye mu rubyiruko. Aha rero bigaragaza ko tutaragera aho twifuza kugera, ko tugifite urugendo.”
Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bwana Ngaruyinka Celestin, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo barusheho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Aragira ati: “Nk’abafatanyabikorwa, dufatanye mu kureba uburyo izo mbogamizi zose zarandurwa, haba mu bukangurambaga bukorwa mu bigo by’amashuri, mu rubyiruko, mu nama nk’izi z’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’akarere, aho haba hatumiwemo inzego zitandukanye. Tugakomeza kuganira ku ngamba zatuma dushyira imbaraga mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kwimakaza Ndi Umunyarwanda nk’igisubizo kirambye cyo guca amacakubiri.”
Madamu Edda Mukabagwiza wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri arasaba abaturage kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’indi myumvire ishobora gutanya Abanyarwanda.
Aragira ati: “Gushimangira gahunda zireba abaturage ni ukuvuga umuganda duhuriramo kenshi, gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi nyinshi duhuriramo nk’Abanyarwanda. Ni byiza ko dukomeza kuzishimangira. Birumvikana ko kugira ngo twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa, tugomba kurandura amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’indi myumvire ishobora kudutanya.”
Kugeza ubu, Akarere ka Kicukiro gakomeje urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo hakiri imbogamizi z’abatarubakirwa n’abandi ngo basanirwe amazu.
Imibare igaragaza ko mu mazu yabaruwe mu mwaka wa 2023 akenewe gusanwa ari 260, hamaze gusanwamo angana na 200.
Kugeza ubu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bamaze kubakirwa amazu yo kubamo muri Akarere ka Kicukiro ni 761, mu gihe hakiri n’abandi bagera kuri 200 batarubakirwa amazu yo kubamo.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10










