Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

radiotv10by radiotv10
25/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo harandurwe amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hakwiye kongerwa imbaraga muri gahunda zisanzwe zihuza Abanyarwanda nka ‘Ndi Umunyarwanda’.

Muri ibi biganiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko muri aka karere hagite imbogamizi zitandukanye zikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’abatuye ako karere.

Aragira ati: “Haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside aho bigaragarira mu magambo asesereza mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uyu mwaka habonetse cases 10 z’ingengabitekerezo ya Jenoside, naho muri 2024 haboneka 19. Ntabwo byumvikana kandi ugasanga hari na cases tubonye mu rubyiruko. Aha rero bigaragaza ko tutaragera aho twifuza kugera, ko tugifite urugendo.”

Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bwana Ngaruyinka Celestin, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo barusheho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Aragira ati: “Nk’abafatanyabikorwa, dufatanye mu kureba uburyo izo mbogamizi zose zarandurwa, haba mu bukangurambaga bukorwa mu bigo by’amashuri, mu rubyiruko, mu nama nk’izi z’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’akarere, aho haba hatumiwemo inzego zitandukanye. Tugakomeza kuganira ku ngamba zatuma dushyira imbaraga mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kwimakaza Ndi Umunyarwanda nk’igisubizo kirambye cyo guca amacakubiri.”

Madamu Edda Mukabagwiza wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri arasaba abaturage kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’indi myumvire ishobora gutanya Abanyarwanda.

Aragira ati: “Gushimangira gahunda zireba abaturage ni ukuvuga umuganda duhuriramo kenshi, gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi nyinshi duhuriramo nk’Abanyarwanda. Ni byiza ko dukomeza kuzishimangira. Birumvikana ko kugira ngo twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa, tugomba kurandura amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’indi myumvire ishobora kudutanya.”

Kugeza ubu, Akarere ka Kicukiro gakomeje urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo hakiri imbogamizi z’abatarubakirwa n’abandi ngo basanirwe amazu.

Imibare igaragaza ko mu mazu yabaruwe mu mwaka wa 2023 akenewe gusanwa ari 260, hamaze gusanwamo angana na 200.

Kugeza ubu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bamaze kubakirwa amazu yo kubamo muri Akarere ka Kicukiro ni 761, mu gihe hakiri n’abandi bagera kuri 200 batarubakirwa amazu yo kubamo.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Next Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.